I Kigali habereye inama mpuzamahanga yiga ku kurwanya Kanseri

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko abantu bagera bihumbi bitandatu ari bo bahitanwa n’indwara za Kanseri buri mwaka, mu gihe abagera ku bihumbi hafi icyenda ari bo bazirwara buri mwaka.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023, mu nama mpuzamahanga ku bushakashatsi n’ikoranabuhanga bigamije gusuzuma, kuvura no kurwanya Kanseri, irimo kubera i Kigali muri Convention Centre.

Indwara za Kanseri ni ikibazo gikomeye kuko ziri mu zihitana abantu benshi haba mu Rwanda no ku Isi muri rusange, aho Kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere ari zo ziza ku isonga mu guhitana umubare w’abantu benshi.

Imibare igaragaza ko umwaka ushize wa 2022, mu Rwanda abarwayi ba kanseri y’inkondo y’umura bashya bari 617, mu gihe ab’iy’ibere bari 650. Gusa ngo n’ubwo izi Kanseri ziza ku isonga mu guhitana umubare w’abantu benshi, iyo zagaragaye kare ziravurwa zigakira.

Buri tariki 05 Gashyantare, u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu guhashya indwara za Kanseri, muri uyu mwaka uwo munsi mpuzamahanga ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti: “Turandure Kanseri y’inkondo y’umura”.

Dr. François Uwinkindi
Dr. François Uwinkindi

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. François Uwinkindi, avuga ko babona abarwayi bashya barwaye kanseri barenga ibihumbi bitanu.

Ati “Mu Rwanda buri mwaka tubona abarwayi bashya bagera ku bihumbi bitanu barwaye indwara za Kanseri, ariko urebye imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ubuzima, berekanye ko tugomba kuba tubona abarenze abo ngabo, bavuga ko byibuze tugomba kuba tubona abantu bagera ku bihumbi umunani na magana inani (8,800) bashya barwaye indwara za Kanseri”.

Akomeza agira ati “Bivuze ko tugomba gushyiramo imbaraga. Haracyari abantu bapfa tutabasuzumye ngo tumenye ko badafite indwara ya Kanseri cyangwa bakiyigendana batanabizi, tunabura ubuzima bw’abagera ku bihumbi bitandatu bapfa bazize kanseri”.

Jacqueline Musoni wo mu Mujyi wa Kigali ni umwe mu barwaye kanseri y’ibere akayivurwa igakira. Avuga ko akimara kumenya ko afite ikibyimba mu ibere atatinze kuko yahise yihutira kujya kwa muganga bamusangamo kanseri y’ibere.

Ati “Nkibyumva nahise mera nk’umuntu uguye muri koma, numva ko ubuzima burangiye, muganga arambwira ati humura ubuzima burakomeza, bahita banshyira kuri gahunda yo kumbaga, bamaze kumbaga banyohereza i Butaro, nyuma yaho bansaba ko ngomba kujya muri ‘radiotherapy’. Banshiririje iminsi 25, ubu nta kibazo mfite numva mfite imbaraga ubuzima burakomeza”.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko kanseri y’inkondo y’umura ishobora gucika burundu kubera ko ifite urukingo rw’imwe muri virusi ziyitera ruzwi nka HPV.

Ati “Iyo virusi iyo abantu bahuye na yo bituma baba bafite ibyago byo guhura n’iyo kanseri. Urwo rukingo tumaze igihe turutanga hano mu Rwanda ku buryo abana barenga 90% bagiye baruhabwa, tukaba dufite icyitegererezo ko nibura twaruha hejuru ya 90%, kandi mu Rwanda turi kuri 93%, ariko hari abatarabonye amahirwe yo kubona urwo rukingo bakuze kuko rumaze igihe kitararenga imyaka 10 rutangiye gutangwa”.

Akomeza agira ati “Abo na bo ntabwo barengana ngo bicwe na Kanseri y’inkondo y’umura, hari gahunda yo kubapima hakiri kare no kubavura, kuko iyo ivuwe ikiri hasi irakira, ndetse umuntu akamera kimwe n’utarigeze ahura n’ubwo burwayi, gusa iyo byigiye imbere biragora cyane kuba umuntu yavurwa, ndetse ni na ho dutakaza abantu benshi”.

Nubwo abarwayi ba kanseri bunganirwa na Mituweli ku kiguzi, ariko ngo ubuvuzi bwayo burahenda ku buryo atari buri wese ushobora kuyivuza, kuko hari igihe usanga bigera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu, ku buryo iyo umuntu yunganiwe na mituweli ashobora kwishyura agera ku bihumbi 500.

Muri iyi nama harimo no kwigirwamo uko serivisi zo kuyisuzuma no kuyivura zishobora kugezwa ku barwayi ariko kandi ku kiguzi buri wese ashobora kwishoboza.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka