Huye: RBC irakingira indwara ya Hepatite B ku buntu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC) kiratanga urukingo rw’indwara ya Hepatite C ku buntu, ku baturage batifashije bo mu Karere ka Huye.

Bamwe mu baturage bari guhabwa urukingo rwa Hepatite B.
Bamwe mu baturage bari guhabwa urukingo rwa Hepatite B.

Iyo gahunda yatangiye ku wa mbere tariki 28 Kanama 2017, ikazarangira ku wa Gatanu, kuri Stade y’Akarere ka Huye no ku kigo nderabuzima cy’Umurenge wa Simbi, mu rwego rwo kwegereza serivisi abaturuka kure.

Justine Umutesi, uhagarariye icyo gikorwa muri RBC, avuga ko abantu babanje kutabyitabira ku munsi wa mbere ariko akizera ko inkingo ibihumbi 10 bazanye zitazifashishwa zose.

Agira ati “Ahari ku wa mbere babaye bakeya kuko wari umunsi w’ikiruhuko. Uyu munsi ku wa kabiri hiyongereyeho bakeya. Turizera ko mu minsi isigaye baziyongera kuko ibitaro bya Kabutare n’inzego z’ubuyobozi biyemeje kudufasha mu bukangurambaga.”

Bamwe mu bategereje kugerwaho kugira ngo bakingirwe umwijima (Hepatite B) ku buntu.
Bamwe mu bategereje kugerwaho kugira ngo bakingirwe umwijima (Hepatite B) ku buntu.

Hari gukingirwa abantu bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bafite kuva ku myaka 16 kuzamura. Harakingirwa abana n’abandi bantu bamaze kwandura iyo ndwara.

Abarwaye indwara zigabanya ubwirinzi bw’umubiri nka diyabete, abakora umwuga w’uburaya cyangwa abagabo bahuza ibitsina n’abandi bagabo nabo barahabwa iyo serivisi. Abafite guhera ku myaka 45 nabo barakingirwa kandi bakanapimwa indwara ya Hepatite C.

Ku bantu batarishyura mitiweri uyu mwaka cyangwa badafite ibyangombwa byemeza ko bari mu byiciro byagenwe, basabwe kwitwaza ikindi cyemezo cyerekana ko ubuyobozi bwemeza ko ari muri icyo cyiciro, nk’uko Umutesi abyemeza.

Ati “Haramutse hari agapapuro kerekana icyiciro cy’ubudehe umuntu arimo kasinywe n’ubuyobozi na ko twakemera. Ku bafite imya 45 kuzamura, n’uruhushya rwo gutwara cyangwa ikindi cyemezo cy’igihe umuntu yavukiye turabyemera.”

Ubundi gukingira indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B bikorwa mu byiciro bitatu. Biteganijwe ko abakingirwa ubu,bazakingirwa n’izindi nshuro ebyiri, buri nyuma y’ukwezi.

Umugore umwe mu bagejeje ku myaka 45 wahawe urukingo yavuze ko hari icyizere cy’uko atazahura n’iyo ndwara ifata umwijima.

Undi mugabo nawe wari waje gukingiza umuryango we, yavuze ko afite umwana wayirwaye ariko akizera ko abandi bakingiwe batandukanye na yo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo gihari ni uko abari mu kiciro cya 3 cyubudehe batarengeje imyaka 45 batari kubakingira. Ngiramgo murabizi neza ko hari abagiye barengana mu byiciro by’ubudehe. Abo nabo bakeneye ubuvugizi bagafashwa

Benjy yanditse ku itariki ya: 30-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka