- Mu Kigo Nderabuzima cya Mukura ni ho hashyizwe site ivurirwamo abanduye Coronavirus
Iyo santere yashyizwe mu Kigo Nderabuzima cya Mukura giherereye mu Murenge wa Mukura, guhera ku itariki ya 6 Nzeri 2020. Kugeza ubu imaze kugezwamo abarwayi bane ariko batarembye, kandi ubu babiri muri bo bamaze gukira baranataha nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.
Nubwo hari Abanyehuye iyi ndwara yamaze kugaragaraho bagera kuri 14, umwe muri bo ubu akaba arwariye mu rugo iwe, aba bane bakiriwe muri santere ya Mukura si Abanyehuye. Ni abagiye kwivuriza ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), babasangamo Coronavirus ntibabohereze iwabo, ahubwo bakavurirwa bugufi y’aho bari bari.
Abajyaga bivuriza ku kigo nderabuzima cya Mukura ubu ngo bashakiwe ahandi bazajya bivuriza nk’uko bivugwa na Meya Sebutege.
Agira ati “Abaturage bashyiriweho ahantu baherwa serivisi z’ibanze hafi y’ikigo nderabuzima bari basanzwe bivurizamo. Hanateganyijwe ko abagize ibibazo bituma biba ngombwa ko bakurikiranwa bazajya boherezwa ku kigo nderabuzima cya Rango, cyangwa ku bitaro bya Kabutare hifashishijwe imbangukiragutabara”.
Uyu muyobozi anaboneraho gusaba Abanyehuye kurushaho kwirinda Coronavirus, buri wese akumva ko amabwiriza yo kwirinda amureba kandi akayakurikiza, kuko uretse kuba abayandura bagenda biyongera, inamunga ubukungu bw’igihugu.
Ibi binashimangirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, Andre Kamana, ukunze kubwira imbaga ati “umurwayi umwe gusa kumupima, bitwara amafaranga hagati y’ibihumbi 50 na 100. Abafite za whatsap mujye mureba ku mbonerahamwe igaragaza iby’imirwarire ya Coronavirus, murebe imibare y’abamaze gupimwa hanyuma mukube mwumve amafaranga iyi ndwara imaze gutwara”.
Aha kandi ngo ntihaba habazwe ibigenda ku barwaye iyi ndwara barembye, biba ngombwa ko bongererwa umwuka hifashishijwe imashini (Ventilators).
Visi Meya Kamana anasaba abantu gutekereza ku gihe abantu batirinze, hanyuma bakarwarira rimwe uko byagenda.
Ati “Abarwaye Coronavirus ntibarwarira aho abandi barwayi barwariye. Ese dufite ibitaro bihagije muri buri kagari na buri murenge na buri karere ? Tuvuge niba abaturage ba Ngoma bose barwaye, ese twabona ahantu dukwirwa? Buri wese se yabona icupa rya bomboni rimujyaho? Ese abo baganga babitaho bava hehe”?
Iyi santere yashyiriweho kuzajya ivurirwamo abarembye kuko abatarembye bazajya bakurikiranwa bari mu ngo. Yashyizweho muri uku kwezi kwa Nzeri, nyuma y’uko guhera kuitariki ya 13 Nyakanga, ibitaro bya Kaminuza (CHUB) na byo ubu bisigaye bipima Coronavirus ku batuye mu Ntara y’amajyepfo.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
- Minisitiri Shyaka yasabye insengero gufungura zizirikana no kwigisha kwirinda COVID-19
- Dore impamvu abakingirwa Covid-19 bazakomeza kwambara udupfukamunwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|