Huye: Hafunguwe santere yo kuvuriramo abanduye Coronavirus

Nyuma y’uko byagaragaye ko umubare w’abanduye indwara ya Coronavirus ugenda wiyongera muri rusange, i Huye hashyizwe santere yo kubavuriramo.

Mu Kigo Nderabuzima cya Mukura ni ho hashyizwe site ivurirwamo abanduye Coronavirus
Mu Kigo Nderabuzima cya Mukura ni ho hashyizwe site ivurirwamo abanduye Coronavirus

Iyo santere yashyizwe mu Kigo Nderabuzima cya Mukura giherereye mu Murenge wa Mukura, guhera ku itariki ya 6 Nzeri 2020. Kugeza ubu imaze kugezwamo abarwayi bane ariko batarembye, kandi ubu babiri muri bo bamaze gukira baranataha nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.

Nubwo hari Abanyehuye iyi ndwara yamaze kugaragaraho bagera kuri 14, umwe muri bo ubu akaba arwariye mu rugo iwe, aba bane bakiriwe muri santere ya Mukura si Abanyehuye. Ni abagiye kwivuriza ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), babasangamo Coronavirus ntibabohereze iwabo, ahubwo bakavurirwa bugufi y’aho bari bari.

Abajyaga bivuriza ku kigo nderabuzima cya Mukura ubu ngo bashakiwe ahandi bazajya bivuriza nk’uko bivugwa na Meya Sebutege.

Agira ati “Abaturage bashyiriweho ahantu baherwa serivisi z’ibanze hafi y’ikigo nderabuzima bari basanzwe bivurizamo. Hanateganyijwe ko abagize ibibazo bituma biba ngombwa ko bakurikiranwa bazajya boherezwa ku kigo nderabuzima cya Rango, cyangwa ku bitaro bya Kabutare hifashishijwe imbangukiragutabara”.

Uyu muyobozi anaboneraho gusaba Abanyehuye kurushaho kwirinda Coronavirus, buri wese akumva ko amabwiriza yo kwirinda amureba kandi akayakurikiza, kuko uretse kuba abayandura bagenda biyongera, inamunga ubukungu bw’igihugu.

Ibi binashimangirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, Andre Kamana, ukunze kubwira imbaga ati “umurwayi umwe gusa kumupima, bitwara amafaranga hagati y’ibihumbi 50 na 100. Abafite za whatsap mujye mureba ku mbonerahamwe igaragaza iby’imirwarire ya Coronavirus, murebe imibare y’abamaze gupimwa hanyuma mukube mwumve amafaranga iyi ndwara imaze gutwara”.

Aha kandi ngo ntihaba habazwe ibigenda ku barwaye iyi ndwara barembye, biba ngombwa ko bongererwa umwuka hifashishijwe imashini (Ventilators).

Visi Meya Kamana anasaba abantu gutekereza ku gihe abantu batirinze, hanyuma bakarwarira rimwe uko byagenda.

Ati “Abarwaye Coronavirus ntibarwarira aho abandi barwayi barwariye. Ese dufite ibitaro bihagije muri buri kagari na buri murenge na buri karere ? Tuvuge niba abaturage ba Ngoma bose barwaye, ese twabona ahantu dukwirwa? Buri wese se yabona icupa rya bomboni rimujyaho? Ese abo baganga babitaho bava hehe”?

Iyi santere yashyiriweho kuzajya ivurirwamo abarembye kuko abatarembye bazajya bakurikiranwa bari mu ngo. Yashyizweho muri uku kwezi kwa Nzeri, nyuma y’uko guhera kuitariki ya 13 Nyakanga, ibitaro bya Kaminuza (CHUB) na byo ubu bisigaye bipima Coronavirus ku batuye mu Ntara y’amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka