Huye: Abavuzi gakondo bakanguriwe gukoresha imiti bikoreye gusa

Abavuzi gakondo mu karere ka Huye bategetswe kujya bacuruza imiti bikoreye bakarea gukoresha iva hanze, nyuma y’uko hari amaduka yagiye agaragara ko acuruza iyo miti ariko agahita afungirwa.

Mu gikorwa abayobozi b’Urugaga rw’Abavuzi Gakondo mu Rwanda AGA – Rwanda bakoze kugenderera rimwe muri ayo maduka ry’uwitwa Febronie Mukeshimana yafatiwe mu cyuho, cyabaye kuri kuwa Kane triki 27/09/2012, mu rwego rwo kureba niba rikwiye kongera kugirirwa icyizere.

Iri duka ryatahuwe tariki 12/09/2012, harimo imwe mu miti ikorerwa muri Uganda no mu Bushinwa. Harimo n’akuma kaba gapima uko ubuzima buhagaze, kakoreshwaga n’utabisobanukiwe neza, atanasobanukiwe n’iby’ubuvuzi gakondo kandi ari we wagombaga kuvura abantu.

Nibwo abashinzwe umutekano bafatanyije n’umwe mu bakozi ba serivisi ishinzwe ubuzima mu Karere ka Huye n’abahagarariye AGA - Rwanda, basabye ubuyobozi bw’Akarere kuba bufunze iri duka.

Mukeshimana ategereje guhabwa uruhushya rwo kongera gufungura iduka acururizamo imiti gakondo.
Mukeshimana ategereje guhabwa uruhushya rwo kongera gufungura iduka acururizamo imiti gakondo.

Abari basabye rero ko iri duka rifungwa, bamaze kubona ko nyiraryo yemeye guhindura imikorere.

Yarashatse kuzajya akoresha kiriya cyuma gipima abantu wabihuguriwe akemera ko atazongera no gukoresha imiti atikoreye, cyangwa gusiga utari umuvuzi gakondo ngo amukorere, bandikiye ubuyobozi babusaba kumureka akongera gukora.

Uyu Mukeshimana kandi yasabwe kuzajya asobanurira abaje gushaka imiti ko icyuma bifashisha kidapima uko ubuzima buhagaze, ahubwo ko kireba uko imirire y’umuntu yifashe, bityo akagirwa inama ku ko agomba kwitwara.

Ese imashini zifashishwa mu buvuzi gakondo zo ziremewe?

Ubundi, AGA Rwanda isaba ubuyobozi bw’Akarere ka Huye guhagarika ubucuruzi bwa Mukeshimana, yavugaga ko anakoresha imashini kandi yiyita umuvuzi gakondo, mu gihe abavuzi gakondo batemerewe kwifashisha ubundi buryo butari gakondo mu buvuzi bwabo.

Nyamara mu gihe bagenzuraga niba Mukeshimana asigaye agendera mu nzira nyazo nk’umuvuzi gakondo koko, bamubajije kwerekana uzajya akoresha imashini basanzwe bifashisha mu gusuzuma abantu n’icyemezo cy’uko abihugukiwemo.

Aha Emmanuel Rekeraho yasubije agira ati: “Ubundi ntibyemewe. Ariko kuba nta tegeko rigenga abavuzi gakondo rirajyaho, ntaho twahera tubuza aba bantu gukora.

Ikindi kandi, ibi by’amamashini byabazwa guverinoma yemeye ko ziza kwifashishwa mu buvuzi gakondo kandi harasohotse ibwiriza rivuga yuko abavuzi gakondo batifashisha imashini.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka