Huye: Abanyeshuri 54.1% ba Kaminuza y’u Rwanda basanze barwaye amaso

Mu isuzuma ry’amaso ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) byakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye (UR/Huye), byasanze abanyeshuri 54.1% barwaye amaso.

Mu banyeshuri bapimwe, abarenga 50% basanze bafite uburwayi bw'amaso
Mu banyeshuri bapimwe, abarenga 50% basanze bafite uburwayi bw’amaso

Nk’uko bivugwa na Dr Christian Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa CHUB, ku banyeshiri 218 basuzumwe guhera ku itariki ya 11 kugeza ku ya 14 Ukwakira 2021, abaganga basanze 118 bari bafite ibibazo by’amaso bikeneye gusuzumwa byisumbuyeho.

Abaganga basanze 30% by’abo 118 (ni ukuvuga 64 muri bo) bafite ikibazo cyo kutabona neza, kuko bamwe bari bafite ikibazo cyo kutabona ibintu biri kure, abandi na bo bafite ikibazo cyo kubona ibya kure ntibabashe kubona ibya hafi.

Na ho 25% byabo 118 (54 muri bo) abaganga basanze barwaye byoroheje ariko bisaba kuba bagirwa inama, byanaba ngombwa bakaba bakwambara indorerwamo z’amaso.

Dr. Ngarambe ati "Niba 54.1% bafite ibibazo by’amaso muri Kaminuza y’u Rwanda gusa, bigaragaza ko mu Banyarwanda hashobora kuba harimo abantu benshi bafite ibibazo by’amaso bagendana batabizi."

Yasabye bariya 54.1% kuzajya kuri CHUB bakavurwa byimbitse, ariko asaba n’abantu bose kujya begera Ibitaro by’uturere bibegereye bagasuzumwa, abafite ibibazo bakagirwa inama n’abarwaye bakavurwa, kuko ubu ibitaro by’uturere byo mu Rwanda byose bisigaye bifite serivisi zo kuvura amaso.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana, na we wageze ahaberaga icyo gikorwa, yaboneyeho gusaba abatuye mu Karere ka Huye kugana abaganga bakabasuzuma, "kuko amaso yavurwa agakira, bityo umuntu akirinda ubuhumyi, kandi nta wamenya ko arwaye atisuzumishije."

Yunzemo ati "Turasaba abaturage bacu ko urengeje imyaka 40 yajya yisuzumisha byibura rimwe mu mwaka, nk’uko abaganga babidusobanurira, kuko ushobora guhura n’uburwayi bwagutera guhuma uramutse utipimishije kare, bikaba byakuviramo guhuma burundu ku myaka runaka."

Igikorwa cyo gusuzuma abanyeshuri b’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, CHUB yagikoze mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe kuzirikana ku kwirinda ubuhumyi cyari giteganyijwe hagati y’itariki ya 11 n’iya 15 Ukwakira 2021.

Ubundi ku isi hose icyo cyumweru kizirikanwa mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi k’Ukwakira, ari na cyo cyahuriranye n’ariya matariki muri uyu mwaka wa 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka