Huye: Abagore bajyaga kubyarira i Kigali bagiye kujya bahinira bugufi
Byakunze kugaragara ko hari abagore bakenera kujya kubyarira mu mavuriro yigenga, bikaba ngombwa ko bajya za Kigali, ariko ku batuye i Huye baba bagiye kujya bahinira bugufi, ku bw’ivuriro rishyashya ryahafunguye imiryango.

Iryo ni ivuriro riri mu nyubako yujujwe hafi y’ibitaro bya Kaminuza (CHUB), ryahawe izina rya Sangwa Polyclinic.
Nk’uko bivugwa na Sylvie Mpongera watangije iri vuriro, ngo rizahera ku gutanga serivisi zo kuvura indwara z’imbere mu mubiri (Medecine Interne) n’iz’abana n’abagore, ariko ngo bazongeramo serivisi y’ububyaza bateganya kuzatangiza mu mezi abiri ari imbere.
Ubwo iri vuriro ryafungurwaga ku mugaragaro ku wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023, Mpongera yagize ati “Urebye hano mu mujyi wa Huye abagore benshi bajya kubyarira kuri CHUB no ku bitaro bya Kabutare. Amavuriro yandi yigenga ntiyatangaga iyi serivisi twebwe twiyemeje kuzajya dutanga.”

Abarwayi barembye na bo bazajya babagumana kandi ngo bateganya ko bazajya baba bambaye imyambaro y’ibitaro igihe bariyo, kuko iyo baje bambaye bazajya bayibabikira mu bubiko bwateganyijwe, umurwayi akibikira urufunguzo rwabwo.
Muri ibi bitaro kandi ngo nta kugemurira abarwayi kuzabaho, kuko amafunguro y’abaharwariye azajya ategurirwa mu gikoni bafite. Ikindi ngo bazajya basengera abarwayi, kandi n’abakozi ubwabo, mbere yo gutangira akazi bazajya babanza guteranira mu cyumba cyagenewe gusengeramo.
Ababyeyi b’i Huye bumvise iby’uko begerejwe serivisi y’ububyaza mu ivuriro ryigenga, bavuze ko ari igisubizo kuri bo.
Uwitwa Eugénie Nyiratebuka yagize ati “Usanga mu bitaro hari ababyeyi benshi, ari na yo mpamvu hari abahitamo kujya kubyarira mu mavuriro yigenga i Kigali. Iri vuriro rizafasha benshi kuko burya ntako bisa kwivuriza hafi yo mu rugo, aho abawe bashobora kukugeraho bitabagoye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yashimye abatekereje gushyiraho iri vuriro kuko ngo “uko umujyi ugenda waguka, ari na ko abatanga serivisi zinyuranye bagenda bakenerwa, harimo n’abaganga.”

Yanabashimiye umuganda bagiye kugira mu guteza imbere Igihugu ku bwa serivisi bazatanga no ku bwo kugabanya abashomeri, maze anabasaba gutekereza ku buryo barushaho gutanga serivisi zikenewe agira ati “Ubu hashyizwe imbaraga mu bukerarugendo bushingiye kuri serivisi z’ubuzima. Mutekereze ku bo muzaha serivisi hano muri Huye, ku baturuka mu Turere duturanye no mu bihugu by’abaturanyi.”
Sangwa Polyclinic barateganya ko mu myaka ibiri iri imbere bazaba ibitaro bizajya bifasha mu kwimenyereza umwuga ku banyeshuri biga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda, na ho mu myaka ine bikazaba ibitaro mpuzamahanga.
Ohereza igitekerezo
|