Hari ubwo kwiyahura bijyana no kwigana - Impuguke

Hashize iminsi humvikana inkuru nyinshi zimenyekanisha impfu zitandukanye z’abiyahuye, bigatera urujijo benshi, gusa inzobere zo zivuga ko hari ubwo kwiyahura bijyana no kwigana.

Mu gushaka ibisobanuro kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Iyamuremye Jean Michel, Inzobere mu by’uburwayi bwo mu mutwe, Umuganga akaba n’Umuyobozi mu kigo gishamikiye kuri Caraes Ndera, cyitwa Icyizere Psychotherapeutic Center, adusobanurira ko kwiyahura bimaze kuba nk’igikorwa gisanzwe.

Iyamuremye asobanura ko nta bushakashatsi bwakozwe bwatuma abantu bashimangira ko kwiyahura muri iyi minsi kwabaye kwinshi ugereranyije n’ubushakashatsi bwaba bwarakozwe mbere.

Avuga ko nta mpamvu ikwiye gutuma abantu bumva ko umubare w’abiyahura wiyongereye cyane, ahubwo kubera ko amakuru yoroshye kumenyekana bitewe n’ikoranabuhanga, ni cyo gituma abantu bumva ko umubare w’abiyahura wiyongereye.

Ikindi ngo kwiyahura akenshi kugaragara muri iyi minsi, ni uburyo bwo kwiganana ariyo mpamvu abenshi usanga babikorera ahantu hamwe.

Iyamuremye asobanura ko impamvu itera umuntu kwiyahura ari uko aba ashaka kwihisha, gukwepa, gucika ibibazo bimwugarije ariko adashaka gupfa.

Ati “Iyo umuntu arambiwe ibintu runaka bimuhangayikishije aba ashaka guhunga ibibazo maze agahitamo guhunga yiyahura cyangwa acika ibyo bibazo. Umuntu yiyahura bitewe n’uko afite uburwayi bwo mu mutwe, indwara y’agahinda gakabije, amarangamutima ahindagurika, indwara ituma ibitekerezo by’umuntu bihinduka ukundi, akagendera mu kintu kitari ukuri”.

Asobanura imwe mu mpamvu ituma abantu biyahura ihindura ibitekerezo, ngo rimwe na rimwe hari igihe umuntu yumva amajwi amuhamagara ngo ngwino yewe, akanamubwira ngo ngwino wiyahure.

Avuga kandi ko abiyahura barimo n’abantu bakoresha ibiyobyabwenge byinshi.

Hari kandi igice cy’abantu biyahura babitewe n’uko bavutse bibarimo bitewe n’uko mu miryango bibarimo, mbese bikaba karande y’uruhererekane mu kwiyahura.

Yongeraho ati “Kugira ngo umuntu agere ku rwego rw’umubabaro wo kwiyahura biterwa n’imiterere y’umubiri. Aho usanga umwe yakira vuba ibibazo undi kwihangana bikanga agashaka kwihorera cyangwa uburyo bumusenya kugera ubwo yiyahura”.

Iyamuremye avuga ko mu barwayi bakira akenshi bamenyereye ko umurwayi cyangwa ubagana ashobora kwiyahura, agira ibimenyetso runaka agaragariza mu biganiro, cyane ko ari bumwe mu buryo bakoresha mu gusuzuma umurwayi.

Ati “Akenshi umuntu ushobora kwiyahura agaragaza ko arambiwe n’ubuzima, akabyigamba ati nziyahura, kugura ibikoresho bitandukanye byamufasha kwiyahura, kwigunga n’ibindi. Twebwe iyo umurwayi atugezeho tukumva mu mitekerereze ye no mu mvugo ye harimo kwiyahura, turamuganiriza ku buryo bigera igihe bikamusohokamo ntiyiyahure”.

Avuga ko hari n’ubwo muganga agenera umuti umurwayi wo kunywa utuma yongera kwishimira ubuzima.

Uwo muganga agira abantu inama yo kwiga, gusoma no gusobanukirwa uburwayi bwo mu mutwe ubwo ari bwo. Mu gihe ubonye umuntu yarahinduye imyitwarire ye, kumufasha ukamenya ikibimutera kandi ukihutira kumushyikiriza muganga akamufasha.

Asaba itangazamakuru na Lera muri rusange kongera gahunda zitandukanye zisobanurira abantu indwara zo mu mutwe n’uburyo byakwirindwa.

Agira inama abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo umugoroba w’ababyeyi ndetse no kugira abo baganiriza mu gihe bahuye n’ibibazo runaka bibaremereye, kugira ngo hakumirwe impfu zitewe no kwiyahura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka