
Iyo miti ni isanzwe ikoreshwa mu gukumira kuva kw’amaraso gukabije k’umubyeyi mu gihe amaze kubyara itujuje ubuziranenge.
Umwe witwa Misoprostol waturutse mu Buhinde n’undi witwa Oxytocin waturutse mu Bushinwa.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na FDA, rivuga ko iyo miti yinjijwe mu Rwanda hagati ya 2017 n’Ukwezi kwa Kamena 2018.
Imibare itangwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA), igaragaza ko ikibazo cyo kuva gukabije kw’amaraso n’ibindi bibazo bisa bityo bigwirira umubyeyi umaze byibasira 90% by’ababyeyi ku isi hose.
Iby’iyinjizwa ry’iyo miti itujuje ubuziranenge byamekanye bivuye mu bushakashatsi bukorwa na Kaminuza y’u Rwanda ifatanije na Kaminuza yo mu Budage yitwa Tübingen na FDA.
Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi w’agateganyo wa FDA yagize ati “N’ubwo ubushakashatsi butararangira neza, ariko bwamaze kugaragaza ko iyo miti itujuje ubuziranenge.
"Mu gihe tugitegereje ibisubizo bya laboratwari bya nyuma, twahagaritse ikoreshwa ry’iyo miti, duhagarika n’ikwarakwizwa ryayo .”
Misoprostol yo ifite n’ubushobozi bwo gutuma umubyeyi wabuze ibise ashobora kubigira.
Ohereza igitekerezo
|