Hari imiti igabanya ubukana bwa SIDA yangiza ubushobozi bw’indi miti

Hashize iminsi havugwa abagore bafite virusi itera SIDA bari ku miti igabanya ubukana bw’iyo virusi (ARV) bafashe uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’agapira gashyirwa mu kuboko ariko bakagasamiraho.

Dr Sabin Nsanzimana, ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA muri RBC.
Dr Sabin Nsanzimana, ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA muri RBC.

Icyo kibazo ngo hari abo cyagaragayeho nubwo hatarakorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane umubare nyawo w’abo byabayeho, nk’uko bitangazwa na Dr Sabin Nsanzimana, ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC).

Dr Nsanzimana avuga ko hari imwe mu miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ifite ingufu zituma indi miti umuntu yafata itakaza ubushobozi bwayo ari na ho ngo icyo kibazo gishobora kuba gishingiye.

Agira ati “Hari ARV zimwe zigabanya ubushobozi bw’indi miti umuntu afata cyangwa na yo ikazigabanyiriza imbaraga. Urugero nk’iyitwa ‘Efavirenz’, hari ubwo bisaba ko uyifata yongererwa ingano (dose) kugira ngo itangiza indi miti yafataga cyangwa uburyo bwo kuboneza urubyaro akoresha”.

“Hari ubwo biba ngombwa ko umuntu ahindurirwa uburyo bwo kuboneza urubyaro. Icyakora tugira igitabo cyerekana imiti ijyana n’itajyana, iyongererwa cyangwa igabanyirizwa dose, icyo ni cyo abaganga bagomba kwitaho ngo hirindwe ibyo bibazo”.

Avuga kandi ko hari isuzuma (Pharmacovigilance) bakora buri gihe ku miti ikoreshwa mu gihugu, uyu mwaka ngo rikaba rizibanda ku miti igabanya ubukana, cyane ko ngo hari n’indi mishya irimo kuza.

Ati “Dukurikirana ikoreshwa ry’imiti, tukareba n’ingaruka ishobora kugira ku muntu zitanditse mu biwuranga. Ubu hari umuti mushya witwa DTG twatangiye gukoresha, ufite ubushobozi buruta iyari isanzwe kandi nta ngaruka ufite ku yindi miti ndetse no ku yo kuboneza urubyaro”.

Yongeraho ko ari intambwe nziza igihugu cyagezeho, kuko uwo muti ngo watangiye gukoreshwa ku batangijwe imiti muri Kanama umwaka ushize, ngo bakaba barimo kurena n’uko bahindurira abari bari ku yisanzwe, na byo ngo bikaba biri muri gahunda ya vuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga nyarwanda rw’ababana na Virusi itera SIDA (RRP+), Sage Semafara, avuga ko uwo muryango uteganya gukora ubushakashatsi ku bagore basama kandi baboneza urubyaro kuko icyo kibazo ngo bakizi.

Ati “Ayo makuru turayafite ariko ntabwo twakwemeza gutyo ko kuba basamira ku buryo bafashe bwo kuboneza urubyaro biterwa n’iyo miti bafata. Turateganya gukora ubushakashatsi kuri icyo kibazo kugira ngo tumenye aho gituruka bityo gishakikwe umuti”.

Avuga kandi ko bamaze kumenya abagore bagera ku 10 bahuye n’icyo kibazo, ari yo mpamvu ngo batekereje gukora ubwo bushakashatsi, cyane ko ngo hari n’abatari ku miti igabanya ubukana bajya bahura n’icyo kibazo.

Kugeza ubu mu Rwanda imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA iraboneka ku mavuriro yose kandi abayikeneye bayihabwa ku buntu kuko ari politiki Leta yihaye yo guhangana n’icyo cyorezo, intego y’isi yose ngo ikaba ari uko SIDA yaba yacitse burundu muri 2030.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka