Hari benshi barimo gucikanwa na gahunda iriho yo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi
Guhera tariki 16-18/10/2012, ku bigo nderabuzima no ku biro by’utugari twose turi mu gihugu, harabera igikorwa cyo gukingira ubuhumyi ku bana batarageza ku myaka itanu, guha imiti y’inzoka ababyeyi batwite n’abonsa, ndetse no gutanga udukingirizo ku bana b’abahungu babyiruka.
Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali, bavuze ko batari bazi ko icyo gikorwa cyo kwita ku buzima bw’abana n’abyeyi gihari, bitewe n’uko abakangurambaga mu midugudu batabitangaje mu ndangururamajwi, nk’uko bigenda ku munsi w’umuganda.
“Sinari mbizi, ese birabera he, bizarangira ryari, ni bande bajya gukingirwa,…?”, nibyo bibazo byabajijwe na benshi mu batuye cyangwa bagenda mu kagari k’Amahoro ko murenge wa Muhima muri Nyarugenge, ndetse n’abaje mu zindi gahunda zo kwivuza ku kigo nderabuzima kiri muri uwo murenge.
Ku biro by’ako kagari bakiriye abana 98, ababyeyi batwite 19, n’abonsa 23 ku munsi wa mbere w’igikorwa cyo kwita ku babyeyi n’abana; nk’uko Olive Bamushime warimo gutanga inkingo n’imiti yatangaje.
Yavuze ko abajyanama b’ubuzima basabwa gushyira imbaraga mu gukangurira buri rugo kwitabira iyo gahunda, bitarenze kuwa kane tariki 18/10/2012.

Abana bafite munsi y’imyaka itanu n’ababyeyi bonsa barahabwa Vitamin A irinda abana ubuhumyi, umuti usukura amazi, ndetse n’imiti yongera amaraso hamwe n’ivura inzoka ku babyeyi batwite.
Ababahungu bageze mu bugimbi cyangwa b’abasore barahabwa udukingirizo tubafasha kwirinda SIDA, mu gihe ku bigo by’amashuri abanza abana b’abakobwa biga mu mwaka wa gatandatu, bo batewe urukingo rwa nyuma muri uyu mwaka, rubabuza kurwara kanseri ifata inkondo y’umura.
Ku bantu bazacikanwa na gahunda yo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, nta buryo bwa rusange muri uyu mwaka bwabateganirijwe; nk’uko Flora Nkundunkunda wungirije umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Muhima yasobanuye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|