Hari abagore babeshya RSSB ko barwaye ‘udusabo tw’abagabo”

Urwego rw’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB), ruvuga ko hari abanyamuryango barwo batiza abandi bantu amakarita yo kwivurizaho, bigatuma habaho kuvura umuntu indwara adafite.

RSSB yahuguye abanyamakuru ku bijyanye n'imikorere yayo
RSSB yahuguye abanyamakuru ku bijyanye n’imikorere yayo

Umuyobozi ushinzwe ubwishingizi bw’indwara muri RSSB, Marie Claire Nyirabashakamba avuga ko hari uburiganya muri bamwe mu banyamuryango ba RSSB.

Muri ayo makosa ngo harimo abarenga inzego bakajya kwivuza indwara zoroheje mu bitaro by’icyitegererezo bivura indwara z’ibikatu, hamwe n’abanyamuryango bandikisha mu mazina yabo abandi bantu.

Nyirabashakamba akomeza asobanura ko hari n’abagurira abandi imiti nyamara itavura indwara babasuzumyemo, ndetse n’abatizanya amakarita yo kwivurizaho.

Agira ati:"Tujya tugira abanyamuryango b’igitsina gore barwaye ’prostate’ (udusabo tw’intanga ngabo), bitewe n’uko hari abagabo bivuriza ku makarita y’abagore".

Ikibazo cyo gutiza undi muntu ikarita ngo kirimo guteza ingaruka zo kwangiza ubuzima bw’abantu, nk’uko Nyirabashakamba yabisobanuriye Itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki 06 Ukuboza 2018.

Asobanura ko hari abagore (atavuze umubare) bagiye bakurwamo nyababyeyi hagendewe ku ikarita yo kwivurizaho baba batiye abafite uburwayi bukomeye.

Nyirabashakamba akomeza avuga ko hari abana bajya banywa imiti ya diyabeti y’abantu bakuru kubera ababagurira imiti ku makarita yabo(y’abakuru).

Umukozi wa RSSB aravuga ko hari abantu bakoresha ubwishingizi nabi bakavuza abantu uburwayi badafite
Umukozi wa RSSB aravuga ko hari abantu bakoresha ubwishingizi nabi bakavuza abantu uburwayi badafite

RSSB ivuga ko iri muri gahunda yo guha buri munyamuryango ikarita ifite inomero imwe azajya yivurizaho aho ageze hose mu gihugu, ikaba igomba kugaragaza amakuru y’ubuzima bwe bwose n’uburyo yagiye yivuza.

Uru rwego ruvuga kandi ko abavuriza abandi ku makarita atabagenewe bacibwa ihazabu ikubye inshuro ebyiri amafaranga yose rwari kubatangaho bivuza, ndetse bakishyura ibitaro ikiguzi basabwa ku rugero rw’100%.

Nanone ngo itegeko rihana ‘ryihanukiriye’ abafite ubiriganya mu bwinshingizi bwo kwivuza bwa RSSB, ririmo kuvugururwa nk’uko Nyirabashakamba akomeza kubisobanura.

Nta gihombo RSSB ivuga ko yatewe n’abagiye bakoresha ubwo buriganya kuko ngo ifite uburyo ihita igaruza amafaranga yanyerejwe.

Uru rwego rw’ubwiteganirize ruvuga ko rukomeje gahunda yo gushora imari ahantu hatandukanye cyane cyane mu iyubakwa ry’amazu y’ibiro bya Leta n’amacumbi y’abakozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka