Harategurwa uko imiti y’abavuzi gakondo yashyirwa ku isoko mpuzamahanga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA), buvuga ko iki kigo cyatangiye ubushakashatsi bwo gutuma imiti gakondo y’Abanyarwanda ishyirwa ku isoko mpuzamahanga.

Abavuzi gakondo baturutse mu bice binyuranye by'u Rwanda bari mu mahugurwa muri NIRDA
Abavuzi gakondo baturutse mu bice binyuranye by’u Rwanda bari mu mahugurwa muri NIRDA

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubushakashatsi n’iterambere muri iki kigo, Dr. Olivier Kamana, ngo babanje gusura abavuzi gakondo bo mu Rwanda hose, bitegereza imikorere yabo n’ibyo bakora.

Abavuzi 50 muri bo bafite imikorere igaragara ugereranyije n’abandi, guhera ku itariki ya 4 Ukuboza 2019 bagenewe amahugurwa y’iminsi itatu ku buryo bahinga ibyatsi bivamo imiti, uko byitabwaho n’uko bisarurwa ndetse n’uko babitegura iyo bamaze kubisarura.

Dr. Kamana ati “Nyuma yaho tuzanabahugura k’uko batunganya imiti isukika n’idasukika, amategeko yo kwandikisha imiti, inzira inyurwamo kugira ngo umuti wemerwe, uko imiti yakorwa kugira ngo igire ubuziranenge.

Tuzasoreza k’uko bandikisha imiti mu buryo bwo kugira ngo ibe umwihariko wa nyirawo (intellectual property), bizababashisha no kuba imiti yabo yatunganyirizwa mu nganda”.

Muri aba 50 bari guhugurwa, mu miti bafite hazatoranywamo itanu ivura indwara kwa muganga bakunze kunanirwa urugero nka hepatite, diyabete na amibe (byagaragaye ko imiti ya kizungu itamena amagi yazo nyamara iy’Abanyarwanda ikabigeraho).

Dr. Kamana ati “Guhera mu mwaka utaha iyi miti tuzayikoraho ubushakashatsi bwimbitse, turebe ngo ese ko ivura iyi ndwara, nta yindi itera? Ese iyo ndwara ni yo yonyine ivura? Itangwa ku kihe gipimo? Ese umugore utwite cyangwa umwana muto ntacyo yamutwara?

Abavuzi gakondo batekereza ko imiti bazi ishyizwe ku isoko byabagirira akamaro bikanakagirira u Rwanda
Abavuzi gakondo batekereza ko imiti bazi ishyizwe ku isoko byabagirira akamaro bikanakagirira u Rwanda

Ibyo nibirangira hazakurikiraho gufasha ba nyirayo kuyandikisha n’izindi ntambwe zikenewe ngo ijye ku isoko ku buryo abaganga bajya bayandikira abarwayi”.

Abavuzi gakondo bavuga ko ibi byari bikenewe kuko hari indwara bavura kwa muganga badashobora, kandi iramutse ishyizwe ku isoko mpuzamahanga yatuma bo ubwabo umurimo wabo ubagirira akamaro kurusha, ariko n’abagiye kwivuza bakabona imiti ibakiza.

Kubwayezu, umuvuzi gakondo wo mu karere ka Gasabo ati “Hepatite B turayivura. Urugero ndetse hari abapolisi benshi ba Kacyiru twavuye bagiye basubira i Kanombe kwisuzumisha bagasanga bwa burwayi bwababuzaga kujya mu butumwa muri Santarafurika ntabwo bagifite. Ubu buriye indege baragiye”.

Berthe Kamanazi wo mu karere ka Nyamasheke na we ati “Njyewe cyane cyane mvura kanseri. Iyo mu mara, iyo mu maraso n’ibabura uruhu. Nk’iyo mu jisho nayivuye umugore witwa Annonciata wo mu Kirembe. Bari bamwohereje i Butaro babura uko bamubaga, araza arantakira muha umuti wo kunywa none yarakize”.

Umujyanama wa komite nyobozi y’Akarere ka Huye, Joseph Kagabo, ubwo yatangizaga amahugurwa aba bavuzi gakondo bari kugirira mu kigo NIRDA i Huye, yifuje ko imiti gakondo yahabwa umurongo ikazavamo inganda z’imiti.

Yagize ati “Byaba byiza ihawe icyerekezo tukajya tubona imiti yanditseho mu kinyarwanda muri za farumasi. Turizera ko tuzabigeraho kuko NIRDA ishinzwe iterambere mu by’inganda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURASHIMIRA UBURYO NIRDA YATEKEREJE KU BUVUZI GAKONDO NO KUBUHA UMURONGO NGENDERWAHO. GUSA MU MAHUGURWA ITANGA IGOMBA KUZIRIKANA KO HARI ABAVUZI GAKONDO BADAKORERA MU MAZU YABUGENEWE KANDI BAFITE UBUMENYI BUHAMBAYE MU KUVURA INDWA ZANANIRANYE

NDIKUMANA METUSELA yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka