Haracyari ikibazo cy’ubwoko bw’amaraso adakunze kuboneka - Dr Swaibu Gatare

Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso gitangaza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’ubuke bw’ubwoko bw’amaraso adakunze kuboneka (Rhésus négatif), nubwo ntawe urabura ubuzima kubera icyo kibazo.

Dr Swaibu Gatare ukuriye ikigo cyo gutanga amaraso mu Rwanda
Dr Swaibu Gatare ukuriye ikigo cyo gutanga amaraso mu Rwanda

Byatangajwe na Dr Swaibu Gatare, umuyobozi mukuru w’icyo kigo, ku wa 13 Kamena 2019, ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ku gutanga amaraso ibera i Kigali, aho yavuze ko icyo kibazo kitari mu Rwanda gusa ahubwo ko n’ahandi ku isi gihari kuko abafite ubwoko bw’ayo maraso ari bake.

Dr Gatare avuga ko imibare y’abafite ayo maraso banayatanga iri hasi ku buryo bishobora guteza ikibazo, gusa ngo bafite uko bababona iyo bibaye ngombwa.

Agira ati “Icyo kibazo turagifite mu Rwanda, imibare dufite yerekana ko abafite amaraso akunda kuboneka (Rhésus positif), urugero nka O+ ifitwe na 77% mu gihe abafite O- ari 11% by’abashobora gutanga amaraso. Noneho muri abo 11%, 4% bonyine ni bo batanga amaraso, bivuze ko ibyago by’uwakenera ayo muri ubwo bwoko biri hejuru kuko mu bubiko aba ari make”.

Impuguke mu byo gutanga amaraso zitanga ibiganiro muri iyo nama
Impuguke mu byo gutanga amaraso zitanga ibiganiro muri iyo nama

Dr Gatare yongeyeho ati “Icyo twakoze ni uko abo bantu bose bafite amaraso adakunze kuboneka, twakoze urutonde rwabo n’imyirondoro yabo ku buryo iyo tubonye mu bubiko bene ayo maraso yabaye make tubahamagara bakaza gutanga. Icyiza twishimira ni uko iyo tubahamagaye bitabira kuza kuyatanga kugira ngo baramire abarwayi”.

Dr Gatare avuga kandi ko hari uburyo bwo gufasha umurwayi waba akeneye ayo maraso mu gihe ntayahari mu bubiko kugira ngo adatakaza ubuzima.

Ati “Umurwayi ukeneye ayo maraso yo mu bwoko bwa Rhésus négatif adahari mu bubiko, tumuha ayo dufite, ni ukuvuga ayo mu bwoko bwa Rhésus positif, ubuzima burakomeza kuko umubiri uhita ukora abasirikare bigendanye. Ikibazo kiboneka iyo akeneye amaraso na none, icyo gihe agomba kubona aya Rhésus négatif kuko andi yamugiraho ingaruka mbi”.

Uwo muyobozi kandi asaba Abanyarwanda gukomeza kugira umuco wo gutanga amaraso kuko abayakeneye ari benshi ugereranyije n’atangwa nubwo kugeza ubu ngo nta murwayi urayabura.
Amara kandi impungenge abatinya gutanga amaraso kuko ngo ayo umuntu atanze, umubiri ukora andi ku buryo ayasubirana mu gihe cy’amasaha 24 gusa, insoro zitukura aba yatakaje na zo azisubirana mu minsi 56, nta kibazo na kimwe utanze amaraso agira, cyane ko babanza kumupima.

Inama yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye
Inama yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye

U Rwanda kugeza ubu ngo ntiruragera ku ntego y’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye n’abaturage batanga amaraso, y’uko nibura 1% by’abatuye igihugu bagombye kuba batanga amaraso buri mwaka, kuko u Rwanda rwo rugeze kuri 0.5%, rufatiye ku mibare y’umwaka ushize.

Iyo nama irimo kubera mu Rwanda yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye biganjemo impuguke mu byo gutanga amaraso, ikazasoza imirimo yayo ku itariki 14 Kamena 2019, umunsi mpuzamahanga wahariwe gutanga amaraso, uba buri mwaka kuri iyo tariki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka