Haracyari ibibazo mu bwisungane mu kwivuza

Nyuma y’ivugururwa rya politiki y’ubwisungane mu kwivuza, haracyari abantu benshi batarabona uburenganzira bwo kwivuza kuko batarabona amakarita yo kwivurizaho.

Uretse ikibazo cy’abantu bavuga ko badafite ubushobozi bwo kwirihirira ubwisungane mu kwivuza kandi batarashyizwe mu bazafashwa na Leta, mu karere ka Ngororero kimwe n’ahandi haracyari ikibazo cy’abantu b’inyangamugayo za Gacaca bemerewe inkunga yo kwishyurirwa ibihumbi cumu na bitanu muri iyo gahunda ya mituelle de santé, ariko na n’ubu bakaba batarabona amakarita yo kwivuza.

Izo nyangamugayo zivuga ko zihura n’ikibazo cyo kwivuza kuko zitarabona amakarita zivurizaho. Ikindi izo nyangamugayo zibona nk’ikibazo ni uko umuntu w’ingaragu atemererwa kugira undi muntu atangira kuri ayo mafaranga kandi n’ubundi ayasigaye atazayasubizwa.

Ikindi kibazo usanga kidasobanuwe neza ni ukuntu umuturage umwe aba afite abantu barenze umwe bamurihirira ayo mafaranga bakaba bibaza aho ajyanwa kandi baramaze kwishyurirwa.

Urugero ni nk’umuntu uri mu nyangamugayo akaba anafashwa n’indi miryango itegamiye kuri Leta nka FARG, CARITAS, n’abandi ariko akanga kugira aho yisibisha ngo atazabihomberamo hagize hamwe bamukuramo.

Batamurera Jacqueline, intumwa ya Leta yungirije, ari kumwe n’izindi nzego harimo n’urwego rw’inkiko Gacaca, bavuze ko bagiye gukurikirana icyo kibazo cy’inyangamugayo mu maguru mashya.

Abaturage bo mu karere ka Muhanga mu kagari ka Remera twasuye batubwiye ko nta kizere bafite cyo kuzirihirira ubwisungane mu kwivuza kuko ari abakene. Avuga ko mu gushyira abantu mu byiciro hajemo ikimenyane cyangwa kwibeshya.

Kuva mu mwaka wa 2010, Uwitonze n’umukobwa we w’imyaka 13 ntibagira ubwisungane mu kwivuza kuko ngo mbere bafashwaga na CARITAS ya diyosezi Gaturika ya Kabgayi ariko bakaza kubacutsa.

Uwitonze Mamerthe w’imyaka 38 utuye mu mudugudu wa Nyakabingo, avuga ko yarenganijwe agashyirwa mu baziyishyurira kandi nta mikoro afite. Uwitonze ni imfubyi ibana n’umwana umwe w’umukobwa yabyariye iwabo; afite ubutaka bwa metero 10 kuri 11.
Karamage Celestin nawe utuye muri ako kagari, yemera ko icyiciro yashyizwemo cya gatatu agikwiye kuko yifashije ariko hari aho gushyira abantu mu byiciro byakozwe nabi.

Kuva aho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ivugururiwe muri Nyakanga 2011, hari abantu benshi batakibasha kwivuza kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura ubwisungane.

Iyo ugeze ku bigo nderabuzima nk’icya Kabgayi, usanga hari abantu bakeya wababaza bakakubwira ko abatarabona uburyo bwo kwishyura bahitamo guhebera urwaje bakarwarira mu ngo zabo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka