Hagiye gukorwa inyigo igaragaza uko ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe gihagaze

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko hagiye gukorwa inyigo igaragaza imibare nyayo y’uko ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe gihagaze Mu Rwanda, kugira bashobore gufasha abafite ibyo bibazo.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na MINISANTE mu 2018, bwagaragaje ko mu Rwanda abaturage 20.5% bafite ibibazo by’uburwayi bumwe cyangwa bwinshi bwo mu mutwe, bunagaragaza ko kubera amateka y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagera kuri 50.2% by’abayirokotse, bafite ibibazo by’uburwayi bumwe cyangwa bwinshi bwo mu mutwe.

Ni ibibazo ubwo bushakashatsi bwerekanye ko byiganje mu batuye Umujyi wa Kigali, by’umwihariko mu Karere ka Gasabo aho abagera kuri 36% bugarijwe n’ibyo bibazo, hagakurikira abo mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, hari abagera kuri 27.5%, mu gihe muri rusange Intara y’Iburasirazuba ariyo ifite umubare mucye w’abafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.

Bamwe mu baturage bagiye bahura n’ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe bakaza kuvurwa bagakira, bavuga ko bakorerwa ihohoterwa bakanarenganywa igihe hamenyekanye ko bigeze kugiraho ubwo burwayi.

Umwe muri bo ati “Buri gihe natekerezaga kuba nashaka umugore, naba nabonye umukobwa dukundana namugeza ku rusengero iwacu aho nasengeraga, bakamubwira bati uriya ni umusazi ntacyo azakumarira ahubwo azakwica nijoro, nawe warasaze. Naje kugira umugisha haboneka umukobwa unyemera, ubu turi kumwe tubyaranye abana babiri”.

Ibi kandi binashimangirwa n’umuyobozi Mukuru w’umuryango w’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe (NUSPR- Ubumuntu), Rose Umutesi, wemeza ko hakigaragara ihohoterwa rikorerwa abafite ubwo burwayi.

Ati “Dufite abana batazi ba se kubera ko bafashe ba nyina ku ngufu barwaye, dufite abamburwa imitungo kubera ko bamufata kwa kundi, ariko nyamara iyo wafashe imiti ushobora kwivugira byose bikurimo kandi bizima. Ntabwo umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ibyo avuga byose bipfuye, oya, oya”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Yvan Butera, avuga ko hari byinshi birimo gukorwa kugira ngo serivisi zigenerwa abafite uburwayi bwo mu mutwe zirusheho kunozwa.

Ati “Ingamba u Rwanda rwafashe ni uko serivisi zo gufasha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe, zitangwa kugera ku rwego rw’ibigo nderabuzima, abakozi babizobereyemo batangiye kuboneka ku buryo bugaragara, ku buryo serivisi zitangwa ku baturage hafi habegereye. Dushyizeho n’ibindi bigo dusanzwe dufite bya Ndera, Centre Icyizere, i Huye, Isange n’ahandi, ariko noneho tukaba dufite n’ikindi kigo kizatangira mu bihe bya vuba kiri i Gasabo”.

Akomeza agira ati “Hazaba hari inzobere zo ku rwego rwo hejuru, ku buryo abantu bakeneye ubufasha bw’igihe gito bashobora kuhajya bagafashwa kimwe n’abakeneye ubw’igihe kirekire. Hagiye gukorwa inyigo kugira ngo turebe ingaruka Covid-19 yagize ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda, turimo turayitegura neza ikazatangira mu gihe cya vuba bitarenze Ukwakira, kugira ngo tubone imibare nyayo itugaragariza uko ikibazo giteye, kugira ngo n’ingamba tubashe kuzihinduraho gato, bityo dufashe abaturage bacu”.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kivuga ko hakigaragara ubwiyongere bw’abagerageza kwiyahura bagateshwa, kuko bikubye inshuro zigera hafi ebyiri mu myaka ibiri gusa ishize, aho bavuye ku 132 muri 2018, bakagera kuri 248 muri Kanama 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka