Hadutse indorerwamo zifasha amaso ya buri wese
Umushinga Vision for Nation w’Abongereza ukorana na Minisiteri y’Ubuzima wazanye indorerwamo z’amaso zifashishwa n’abarwaye amaso zifite umwihariko ko zakoreshwa na buri murwayi kuko buri muntu azishyira ku murongo n’igipimo cy’uburwayi afite.
Izo ndorerwamo z’amaso zikoranye ubuhanga butuma uzambara atagomba kubanza kwisuzumisha ngo muganga amugenere indorerwamo zijyanye n’uburwayi bw’amaso afite nk’uko bisanzwe.

Ahubwo ngo uko zikoze, zifite akuma gato umurwayi akoresha kakagenda gahindura ubushobozi n’ubufasha izo ndorerwamo zitanga, uzambaye yageza aho areba neza agahagarikira aho. Mbese ni indorerwamo zakwambarwa na buri wese.
Nshimiyimana Ladislas, umukozi wa Vision for Nation avuga ko icyiza cy’izo ndorerwamo ari uko zibora kwambarwa n’umutu uwo ariwe wese waba afite ikibazo cy’amaso. Agira ati: “Ni indorerwamo nziza kuko umuntu uzifite ashobora kuzikoresha ubwe cyangwa se akazitiza undi kuko buri wese abasha kuzishyira ku gipimo cy’uburwayi bwe.”

Izo ndorerwamo zitwa Adjustable glasses mu cyongereza ngo zigurishwa amafaranga 1000 y’u Rwanda ariko zitangwa gusa n’abaganga babihuguriwe ku bigo nderabuzima.
Uyu mushinga Vision for Nation uzisakaza watangiye gukorera mu turere twa Karongi, Gicumbi na Musanze mu mpera z’umwaka wa 2012 ukazamara imyaka itanu. Abawukuriye babwiye Kigali Today ko bateganya kuzasakaza ibikorwa byabo mu Rwanda hose.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|