Amakuru dukesha www.medicalnewstoday.com avuga ko ubu buryo buzakoreshwa muri gahunda yo gusiramura miliyoni ebyiri z’abagabo mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri.
Michel Sidibé, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, yabitangarije mu nama mpuzamhanga ku mugabane w’Afurika ya 16 yigaga kuri SIDA ibera muri Ethiopia.
Yagize ati: “Guhanga udushya nibyo bizadufasha kugera ku mubare wa miliyoni 20 mu mwaka wa 2015 w’abikatishije ku bushake. Aka kuma ka PrePex gafite ubushobozi bwo kwihutisha ikata ku bagabo, rikene wecyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.”
Guverinoma y’u Rwanda yarangije igikorwa cy’igerageza ry’aka kuma ryakorewe ku bakorerabushake 600.
Gusiramura abagabo byagaragaje ko bishobora kugabanya kugera ku kigero cya 60% amahiwe yo kwandura virusi itera SIDA ndetse na zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Hari abibaza aho icyi gikorwa gikorerwa za centre de sante zo muri kigali nyinshi zirabikora na cya kigo kirwanya sida barabikora hose ku buntu
ndashakakwisiramuza naganahehe
GUSIRAMUZA.IMPETA.HARAMAFARANGA.UTANGA.MUSOBANURIRE.MURAKOZE
amazina ni twesijye emmy ntura uganda mumugyi wa mbarara icyogikorwa cyarashimishije cyane icyonabazaga icyogikorwa muracyagikoresha (((icyogusiramuza akuma?? murakoze.
ku bijyanye no gusiramura abagabo ni byiza ariko hari abatazi aho basanga izo nzobere z’abaganga mujye mushyiraho adresse cg kuri buri bitaro barabikora? is it?
nibyiza kwisiramuza bituma umuntu agira isuku.
UBWO BURYO TURABUSHIMYE CYANE RWOSE
NIHE BADUKORERA ICYO GIKORWA?
IBICIRO BIHAGAZE GUTE?
BIKORWA RYARI?
TURABICYENEYE CYANE RWOSE MUDUTABARE
THANKS
Dukeneye kumenya igihe ubu buryo buzatangirizwa mu Rda ,naho abakeneye kwisiramuza ni benshi ;kdi na none abenshi batinya ububabare bugaragara nyuma ;dore ko banavuga ko iyo ugize ubushake ugifiteho igipfuko udakira vuba ,yewe ubu buryo nibutebuke .
nibyiza rwose ndatekereza ko umubare wabisiramuza ugiye kwiyongera ahubwo se ubu birakorerwa hehe? ko hari benshi batubaza.