Guverineri Munyantwali yasuye ibitaro by’akarere ka Nyanza

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasuye ibitaro by’akarere ka Nyanza tariki 04/04/2013 abonana n’abakozi bakora muri ibyo bitaro asiga abahaye impanuro zabafasha kurushaho gutanga servisi zinoze kugira ngo ababigana barusheho kunyurwa n’uburyo bakirwamo.

Muri urwo ruzinduko, Guverineri Alphonse Munyantwali yatambagijwe ibice binyuranye by’ibitaro by’akarere ka Nyanza asobanurirwa zimwe muri servisi zihatangirwa zijyanye n’ubuvuzi.

Nyuma yo kuzenguruka ibyo bitaro aherekejwe na bamwe mu bayobozi babyo ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza yagiranye ikiganiro kirambuye nabo atanga impanuro.

Abakozi b'ibitaro by'akarere ka Nyanza bakira Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.
Abakozi b’ibitaro by’akarere ka Nyanza bakira Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’ibitaro by’akarere ka Nyanza, Dr Jean Sauveur Uwitonze, yagaragarije Guverineri uko ibyo bitaro bihagaze muri iki gihe. Yasobanuye ko ibitaro by’akarere ka Nyanza bishishikajwe no gutanga serivisi nziza ku babigana ndetse no kwifashisha ikoranabuhanga mu mikorere yabyo ya buri munsi.

Ashingiye ku bushobozi ibyo bitaro bifite yavuze ko bikoresha abakozi bake ugereranyije n’abakenewe kugira ngo akazi karusheho kugenda neza. Hejuru y’icyo kibazo cy’abakozi bake n’inyubko zabyo ntizikijyanye n’igihe tugezemo kuko zimwe muri zo zashaje.

Dr Jean Sauveur Uwitonze yagaragaje ko bimwe muri ibyo bibazo bituma servisi nziza bifuza gutanga zitagerwaho asaba Guverineri w’intara y’amajyepfo kuzabakorera ubuvugizi kugira ngo ibyo bibazo bizashakirwe umuti mu minsi iri imbere.

Guverineri Munyantwali yamurikiwe na zimwe mu nyubako nshya z'ibitaro bya Nyanza.
Guverineri Munyantwali yamurikiwe na zimwe mu nyubako nshya z’ibitaro bya Nyanza.

Nk’uko yakomeje abisobanura bimwe mu bibazo by’ingutu bibakomereye birimo kutagira uburuhukiro ndetse n’igikoni cy’abarwaza bifashisha mu gutekera abarwayi.

Guverineri Munyantwali kimwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, bishimiye muri rusange aho ibyo bitaro bigeze byifashisha ubushobozi buke bigifite ariko ntibibabuze kugira imikorere inoze.

Ku birebana n’imikorere mibi ibyo bitaro byagiye bishinjwa inshuro zitari nke ko byakiraga nabi ababigana, Guverineri Munyantwali yishimiye ko habayeho impinduka mu buyobozi ubu ibyo bitaro bikaba bitanga icyizere mu mitangire myiza ya servisi ababigana baharaniraga.

Guverineri Munyantwali yerekwa imodoka ifasha indembe kugezwa kwa muganga.
Guverineri Munyantwali yerekwa imodoka ifasha indembe kugezwa kwa muganga.

Yabasabye kurushaho kurangwa na serivisi nziza ndetse anabizeza ubuvugizi ku bibazo byose bamugaragarije ko bikiri imbogamizi kuri bo.

Ibitaro by’akarere ka Nyanza byashinzwe mu mwaka w’1935 mu babigana 95% bivuriza ku bwisungane mu kwivuza bifite kandi ibigo nderabuzima 16 bibishamikiyeho.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka