
Ku wa gatandatu tariki 30 Nzeli 2017, mu gikorwa cy’umuganda rusange aho mu Kagari ka Rurembo hatangijwe igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa “Green Village”.
Uwo mudugudu ni wo uzatuzwamo imiryango 76 izakurwa ku Kirwa cya Bushonga kiri hagati mu kiyaga cya Burera.
Musabyimana Jullienne umwe mu batuye ku Kirwa cya Bushonga, avuga ko batari borohewe n’ubuzima kuko icyo bakenera gukora cyose kibasaba gutega ubwato.
Agira ati “Kujya kwa muganga byo n’ikibazo gikomeye kuko hari igihe umubyeyi afatwa ku mugoroba nka saa kumi n’imwe inda ikaba iramurembeje. Bamara kubona abahetsi bamugeza mu bwato, umubyeyi akabubyariramo, yagira Imana akabyara neza cyangwa tukanamujyana kwa muganga.”

Serusisiro Cyprien ufite imyaka 34, yavukiye kuri icyo kirwa aranahakurira. Avuga ko n’ubwo ubuzima bwaho bukomeye ariko kwivuza ari yo mbogamizi ya mbere bagiraga.
Ati “Habaga habaye ikibazo cyo guheka umurwayi urembye tugafata ubwato bwa moteri tumujyana aho ikigo nderabuzima kiri ku buryo byaduteraga impungenge kubera gutinda mu mazi washoboraga kugerayo umurwayi yarembye.”

Uwambajemariya Frolance umuyobozi w’Akarere ka Burera, yavuze ko gahunda nyinshi zitageraga ku baturage,ubu bagiye kuzibona kuko bazaba batuye hamwe.
Ati “Hari umuhanda uhagera n’amashuri arimo muri uyu mudugudu. Ivuriro ririmo, harimo ibigega by’amazi meza, harimo gukoresha biyogaze, ibyo byose n’ibibafasha kugira ubuzima bwiza.”

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba wifatanije n’abo baturage mu gikorwa cy’umuganda, yabasabye kurushaho kugira isuku mu byo bakora byose kuko ari isoko y’ubuzima.
Ati “Burya ufite umwanda ku mubiri navuga ngo no mu bwonko uba ufite umwanda, kuko umwanda uzana n’indwara z’impiswi kandi na ya mirire mibi tuvuga imyinshi iterwa n’umwanda n’ukuvuga ngo ufite umwanda nta kintu ugeraho mu buzima.”

Umudugudu w’icyitegererezo wa Green Village wubatsemo inzu 38 zubatse mu buryo bw’inzu ebyiri zifatanye. Wuzuye utwaye asaga miliyoni 544Frw yiyongeraho ayubakishije ibiraro, biyogazi n’ubwiherero.

Ohereza igitekerezo
|