Gukebwa hakoreshejwe impeta hari abo bijya bigwa nabi

Mu bice bimwe na bimwe by’Isi, umuhango wo gukebwa cyangwa gusiramurwa kw’abagabo ni igikorwa gikorerwa igitsina gabo, kikaba gikorwa bakuraho agahu kari ku mutwe w’igitsina cy’umugabo.

Akenshi usanga havugwa ko ari ukugira ngo habungabungwe amagara yabo cyane ko ngo byaba bigabanya ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA ku kigero cya 60%.

Ikindi ni uko nk’Abayahudi n’Abayisilamu n’ibindi bihugu by’abarabu, gukebwa ntibifatwa nk’ibintu bigamije kubungabunga amagara y’abantu gusa, ahubwo ni umuhango w’idini ufite icyo usobanura, ikindi ni uko uyu muhango hari n’abawufata nk’aho ari igikorwa cy’idini rya Isilamu gusa bakaba batekereza ko batabikora atari abayoboke b’idini rya Isilamu.

Na hano mu Rwanda hari igihe Minisiteri y’Ubuzima yageze aho ikangurira Abanyarwanda kwitabira igikorwa cyo gukebwa kuko bibafitiye akamaro cyane mu rwego rwo kurushaho kugira isuku y’igitsina no kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA.

Igikorwa cyo gukebwa ubundi hari uburyo bubiri gikorwamo ari bwo: uburyo bwo gukoresha impeta n’ubundi buryo bwo gukata agahu k’inyuma ku gitsina bakahadoda bagashyiraho n’igipfuko.

Umwe mu baganga bakora ibijyanye no gukebwa yasobanuye uko bikorwa ahereye ku buryo bwo gukata bisanzwe ati: “Ubundi ubu buryo bwo gukata ni bwo bukunze gukoreshwa n’abaza batugana bashaka iyo serivisi kuko nibwo buryo bworoha kandi bwizewe kuko bakata agahu k’inyuma ku gitsina cy’umugabo bamuteye ikinya hanyuma bakaza kumudoda imitsi yose bakayifunga ku buryo nta kibazo byaza guteza ku wakebwe.

Yakomeje asobanura ko uburyo bw’impeta ari uburyo budakunze gukoreshwa cyane ko n’aho bukoreshwa ahanini biba ari mu buryo bw’ubukangurambaga gusa ubu buryo bukaba bunagora rimwe na rimwe nubwo bwaba bukoreshwa ku bantu benshi kuruta gukebwa bisanzwe.

Ku bijyanye n’ibiciro uwo muganga yasobanuye ko ubundi mu bitaro bisanzwe bya Leta igiciro kiri hasi cyane ugereranyije no mu mavuriro yigenga kuko nko mu mavuriro ya Leta bikorwa ku mafaranga angana n’ibihumbi icumi (10,000frw) byose biri hamwe no kwitabwaho naho mu mavuriro yigenga bikaba bihagaze ku mafaranga agera ku bihumbi mirongo itandatu (60,000frw), waba ufite ubwishingizi bigatwara agera ku bihumbi makumyabiri (20,000frw).

Bamwe mu babashije kuvugana na Kigali Today bavuze ko gukebwa ari byiza kandi ko uretse kuba bivugwa ko bigabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA ngo ni n’isuku y’umubiri.

Muganga asobanura ko imbogamizi zijya zibaho biturutse ku gukebwa ahanini zituruka ku bantu baba barakoreshejweho uburyo bw’impeta ntibigende neza imitsi igaturika. Akomeza avuga ko iyo bigenze bityo uwakebwe hakoreshejwe impeta agaruka kwa muganga bakayikuramo hanyuma bakamubaga bakamudoda nk’uko byari gukorwa mbere hakoreshejwe uburyo busanzwe bwo gukata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru nziza kd ikenewe Muri society nyarwanda coup de Champo kumwanditsi wayanditse

Twunzubumwe yanditse ku itariki ya: 17-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka