
Ibyo bitaro byatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba kuri uyu wa 3 Nyakanga 2018, akaba yavuze ko ari intambwe nziza yo gufasha abafite ubumuga cyane ko bizajya binakira abafite mituweri mbere bitakorwaga.
Abavuriwe muri icyo kigo cyatangijwe na Padiri Fraipont Ndagijimana, ari cyo cyahindutse ibitaro, bahamya ko bahagiriye umugisha kuko bahageze barihebye, bamwe bakambakamba kubera ubumuga ariko bakaba babasha kugenda n’ubwo bagendera ku mbago.

Nyirangabe Sawiya w’imyaka 51, ngo yahageze mu 1973 yaramugaye amaguru yombi kubera imbasa, aravurwa none ubu atunze umuryango.
Agira ati “Nageze hano mfite imyaka itandatu, nkambakamba kuko nari naramugaye amaguru yombi. Baramvuye, bankorera igororangingo kugeza mbashije gufata imbago none ndigenza.
"Nabashije kwiga ibya Laboratoire (gupima indwara), ubu ndakora kandi ntunze umuryango wanjye”.

Icyo kigo ngo yakivuyemo mu 1987, agashimira Fraipont wagishinze ndetse na Leta y’u Rwanda idaheza abamugaye.
Niyonkuru Vanessa w’imyaka 11 wavukanye ubumuga bw’amaguru agera haruguru y’amavi ati “Nageze hano bankorera insimburangingo, ubu narazimenyereye ku buryo nkora imirimo yose uretse guterura ibiremereye. Ndiga, ndakina nk’abandi nkaba nshimira iki kigo cyane”.
Umuyobozi w’ibyo bitaro bya Gatagara Frère Misago Kizito, avuga ko kuba ikigo yayoboraga gihindutse ibitaro hari byishi bigiye gukemuka biri mu nyungu z’ababagana.
Ati “Ubu twemerewe kwakira abakoresha mituweri bivuze ko abatugana baziyongera. Minisiteri y’Ubuzima izadufasha kubona abandi baganga b’inzobere bityo twongere servisi twahaga abatugana cyane ko hari n’ibikoresho byinshi abarwayi bakenera tuzajya dukorera hano”.

Yongeraho ko ubusanzwe muri icyo kigo bajyaga batanga insimburangingo zisaga 100 n’inyunganirangingo 1150 buri mwaka, ariko ngo bikaba bigiye kuziyongera cyane ko babonye n’abafatanyabikorwa b’Ababirigi.
Minisitiri Gashumba yavuze ko iyo mikoranire n’abo bafatanyabikorwa ba Minisiteri y’Ubuzima baturutse mu gihugu cy’u Bubirigi, izatuma insimburangingo n’inyunganirangingo zihenduka.
Ati “Aba bafatanyabikorwa ba MINISANTE bazajya bakorera insimburangingo hano bityo bigabanye izatumizwaga hanze ndetse zinahenduke uzikeneye azibone bitamugoye. Ikindi ni uko na mituweri zemewe bitandukanye na mbere bikazatuma ubuvuzi buhenduka muri rusange”.

Ikigo cya Gatagara cyo mu karere ka Nyanza cyatangijwe na Padiri Fraipont Ndagijimana mu 1960, ariko uyo mupadiri yaje kwitaba Imana mu 1982, gusa ibikorwa yatangije ntibyigeze bihagarara.
Ubu gifite amashami yita ku bafite ubumuga butandukanye hirya no hino mu gihugu ari yo ya Huye, Ruhango, Gikondo, Rwamagana na Ndera, bikaba byita ku bantu 1950.
Ohereza igitekerezo
|