Guhangana na Covid-19 bizatuma impfu zituruka kuri VIH SIDA zikuba kabiri

Umuryango w’Abibumbye ONU uratangaza ko ingamba zo guhangana na Covid-19 zibangamiye gahunda yo guhashya ubwandu bw’agakoko gatera Sida (VIH-Sida), ku buryo hari impungenge ko mu minsi iri imbere impfu zituruka kuri Sida zizikuba kabiri.

Ibi byatangajwe mu nama mpuzamahanga kuri Sida yatangiye ku itariki ya 6 Nyakanga 2020, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu gihe isi yose ihanze amaso icyorezo cya coronavirus, izindi ndwara zikomeje guhitana abatari bake ku isi. Mu kiganiro na Dr. Nkeshimana Menelas, umuganga mu bitaro bikuru bya Kaminuza ya Kigali akaba no mu itsinda rishinzwe kurwanya Covid-19 mu Rwanda, asobanura ingaruka ingamba zo kurwanya Covid-19 zagize ku zindi serivisi z’ubuvuzi.

Yagize ati “Mu Rwanda na ho twabonye ko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyahageraga hari serivisi zo mu buzima bw’ibanze zari zikwiye gukurikiranirwa hafi kubera ko zari ziri kubangamirwa n’ingamba zo kwirinda Covid-19 (ubwo ndavuga kubangamirwa kubera ko abantu bafataga umwanya munini bahugiye kuri Covid bagasa nk’aho biyibagije ibindi bibazo by’ubuzima).

Ibyo twibanzeho mu itsinda ndimo ry’ubushakashatsi, harimo serivisi za HIV, tureba abaza kwisuzumisha kwa muganga (consultation), gahunda yo gupimisha inda, gahunda y’ikingira, kwisiramuza ku bushake, gahunda yo gutanga amaraso, kugera kwa muganga muri rusange, ibyo byose twabirebyeho dusanga byagizweho ingaruka”.

Yakomeje agira ati “Tugarutse kuri HIV, gufunga ikibuga cy’indege n’imipaka, byatumye ububiko bw’imiti bwari imbere mu gihugu bugabanuka cyane. Hiyongeraho ko ibihugu byose byahise bijya muri gahunda ya guma mu rugo na wa muturage utuye ahantu runaka kugera aho asanzwe afatira imiti bikamugora cyane, bakamutegereza bakamubura, ntafate imiti.

Ibyo rero bikaba bituma hari impungenge nyinshi ko mu mezi ari imbere, tuzabona imfu nyinshi ziturutse ku burwayi bwa HIV”.

Muri iyi nama banatanze urugero kuri Afurika y’Epfo nka kimwe mu bihugu byugarijwe cyane n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, kibarurwamo abafite ubwo bwandu basaga miliyoni zirindwi, ni ukuvuga 12% by’abaturage bose b’icyo gihugu.

Iki gihugu kandi ni cyo gifite ubwandu bwinshi bwa Covid-19 ku mugabane w’Afurika aho kimaze kugira abarenga 216,000, n’abamaze kwicwa na yo barenga 3,500.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kuri Sida ONUSIDA) rikavuga ko guhangana na coronavirus bishobora gutwara imbaraga zose zashyirwaga mu kurwanya sida, bityo hakaba hari impungenge z’uko impfu ziterwa n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida na zo zishobora kwiyongera.

ONUSIDA ikomeza ivuga ko ibi byorezo byombi (Sida na Covid-19) byagombye kwitabwaho icyarimwe, aho muri raporo yayo y’ubushakashatsi bwakozwe muri Gicurasi uyu mwaka, igaragaza impungnge z’uko hari amafaranga yari agenewe kwifashishwa mu kurwanya Sida ubu yashowe mu kurwanya coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka