
Byatangajwe na Dr Sabin Nsanzimana, ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kuri uyu wa 10 Ukwakira 2018, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubushakashatsi bwiswe RPHIA, buzerekana uko SIDA ihagaze mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga 10 ubundi bukozwe, aho bwerekanye ko iri kuri 3%.
Dr Nsanzimana yavuze ko ubwo bushakashatsi ari ingirakamaro cyane, kuko ibizabuvamo bizafasha kumenya abanduye bose bityo bashyirwe ku miti.
Yagize ati “Imibare y’abandura virusi itera SIDA bashya yagabanutseho 50% dukurikije ibipimo byo mu mwaka ine ishize, ni byiza ariko ntibihagije. Ubu bushakashatsi rero niburangira buzatwereka imibare mishya izatuma dushyira ingufu mu guha imiti abanduye hagamijwe guca burundu ubwandu bushya”.
Ibyo abivuga ahereye ko kugeza ubu abafata imiti bari hejuru ya 80%, ngo bikagaragazwa n’uko indwara z’ibyuririzi barwaga na zo zagabanutseho 80%, icyifuzo ngo kikaba ari uko abafata imiti baba 100%.

Ikindi ngo abana banduzwa n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara baragabanutse kuko bavuye ku 10% bakaba bageze kuri 1.5%, na cyo ngo kikaba ari ikigaragaza ko ubwandu bushya bwacika, RPHIA ngo ikazabigiramo uruhare runini.
Gufata ibipimo bizifashishwa muri ubwo bushakashatsi ngo bizatangira ku ya 12 Ukwakira 2018 bikazatangirira mu Ntara y’Amajyaruguru, bukazakorerwa ku bantu ibihumbi 30 bari hagati y’imyaka 10 na 64 bo mu ngo 10.800 zatoranyijwe hirya no hino mu gihugu.
Uretse gupima ubwandu bwa virusi itera SIDA, abazakorerwaho ubushakashatsi bazanapimwa Hepatite B na C ndetse banahabwe ubujyanama kandi byose bikazakorerwa mu ngo zabo.
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr Patrick Ndimubanzi, yasabye abaturage kuzorohereza abazajya muri icyo gikorwa.
Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukuzakira neza abazaza muri icyo gikorwa, babaha amakuru yose bazakenera kugira ngo buzagere ku ntego. Nitumenya imibare ya nyayo kuri icyo cyorezo cya SIDA, bizatuma tumenya ingamba dufata zigamije kukirwanya kimwe n’izindi ndwara zikunze kugishamikiraho”.

Biteganijwe ko ibipimo byose bikenerwa bizaba byabonetse muri Werurwe 2019 na ho raporo ya mbere y’ubwo bushakashatsi ikazamurikwa m’Ukwakira 2019.
Ubwo bushakashatsi buzakorwa na MINISANTE ibicishije muri RBC, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye barimo CDC na ICAP.

Ohereza igitekerezo
|