Global Fund yiyemeje gukomeza gushyigikira urwego rw’Ubuzima mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Peter Sands, Umuyobozi Mukuru w’ikigega gitera inkunga urwego rw’ubuzima ku Isi, Global Fund, baganira ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iki kigega.

Ikigega Global Fund gishinzwe kurwanya Sida, igituntu na Malariya, cyatangaje ko cyiteguye kwagura ubufatanye n’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima.
Ku wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iki kigega Peter Sands, yatangaje ko ibiganiro byibanze ku bufatanye mu kurwanya izi ndwara.
Ati “Ku bufatanye byinshi byagutse byagezweho, twavuganye ku cyakorwa kugira ngo ibyagezweho bikomeze kujya imbere, no guhashya izi ndwara zihungabanya ubuzima bw’Abanyarwanda. Twanagarutse kuri bimwe mu bikorwa dufatanyamo na Ministeri y’Ubuzima mu kongera imbaraga z’urwego rw’ubuzima, yaba kuboneka k’umwuka wa Oxygen mu buvuzi, kongera imbaraga muri gahunda y’ingobyi z’abarwayi, no gushyigikira kuzamuka kw’abakozi bafite ubumenyi buhanitse bwo kwa muganga, barimo abaforomo, abaganga, ababyaza, abatekinisiye n’abandi”.

Peter Sands avuga ko u Rwanda rwabereye Global Fund umufatanyabikorwa mwiza, ari yo mpamvu bifuza gukomeza no kwagura ubwo bufatanye.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko uretse kongera ibikorwa remezo n’ibindi bikoresho byo kwa muganga, iki kigega Global Fund kigiye gutera inkunga u Rwanda muri gahunda yo kuzamura umubare w’abakora kwa muganga, yatangijwe na Leta y’u Rwanda.
Ati “Hari gahunda y’Igihugu yatangijwe yo kongera umubare w’abakora kwa muganga yiswe 4X4, bavura mu byiciro byose kandi tukabona mu gihe gito twihaye cy’imyaka 4, na Global Fund rero yiyemeje ko igiye gutera inkunga yo kudufasha muri urwo rugamba, kuko babona ko ari ikintu kizazana impinduka ikomeye cyane mu kubaka urwego rw’ubuzima, kuko kubaka inzu zidakoreramo abantu bashoboye ntabwo wagera kuri byinshi”.

Ikigega Global Fund mu myaka 20 kimaze gikorana n’u Rwanda, cyashoye asaga Miliyari y’Amadolari ya Amerika mu kurwanya indwara ya Marariya, igituntu na Sida.

Ohereza igitekerezo
|