GlaxoSmithKline yatanze miliyoni 3 z’amapound yo kubaka amavuriro mu Rwanda

Ikigo gikora imiti cya mbere mu Bwongereza, GlaxoSmithKline, cyatanze inkunga ya miliyoni 3 z’amapound (hafi miliyali 3 z’amafaranga y’u Rwanda) zizafasha abaganga bo mu Rwanda kubaka amavuriro yabo bwite mu byaro.

Ayo mavuriro agiye gushingwa n’abaganga ku giti cyabo bifashishije iyo nkunga azafasha mu gutanga imiti ikenewe ndetse akazabasha guha ubuvuzi abantu barenga miliyoni batuye mu byaro buri mwaka.

Ubu bufasha buri mu ntego GlaxoSmithKline yihaye yo gushora 20% by’inyungu yayo mu bikorwa byo kuzamura ubuvuzi mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere. Uretse mu Rwanda, ibikorwa nk’ibi bimaze gukorerwa muri Kenya kandi byagenze neza.

Ku bufatanye na GlaxoSmithKline, Ecobank na Healthstore Holdings, u Rwanda rufite gahunda yo gushyiraho amavuriro 240 mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere. Aya mavuriro azatanga serivise z’ubuzima n’imiti y’ibanze ku bantu bagera kuri miliyoni ku mwaka.

Iyi nguzanyo itazishyura inyungu izafasha abaganga bo mu Rwanda kwiteza imbere kuko amavuriro azubakwa azaba acungwa na bo ubwabo kandi bashobora no kwiteza imbere kurushaho batangiza ubucuruzi buciriritse hafi y’ayo mavuriro; nk’uko byatangajwe na Duncan Learmouth, uyobora ishami rya Glaxo rishinzwe gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kongera ibikorwa by’ubuvuzi.

Abaforomo bazajya bagura imigabane muri ayo mavuriro ndetse bazaba bashobora kwaka inguzanyo muri banki zo kugura ibikoresho hanyuma amavuriro ahinduke ayabo biteze imbere banabashe kurokora ubuzima bw’ababagana.

Ikigo Glaxo yamaze gutanga amapawundi(pound) ibihumbi 900 kugira ngo ayo mavuriro atangire kubakwa. Andi mafaranga zatangwa mu minsi iri imbere kandi ayo mavuriro si ngombwa ngo ajye agura imiti ikorwa na Glaxo.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka