
Yabisabye abaganga bavura muri zone ibitaro bya Kibilizi byo muri Gisagara bikoreramo, mu nama yagiranye nabo kuri uyu wa kane 18 Gicurasi 2017.
Minisitiri Gashumba ashimira abakozi b’ibitaro muri ako karere uburyo bafashe ingamba zo kugabanya impfu z’ababyeyi bapfaga babyara, kuburyo kuva 2017 watangira nta mubyeyi uragwa mu bitaro abyara.
Minisitiri Gashumba ariko yagarutse ku mibare y’abana bapfa bavuka ikigaragara ko ari myinshi.
Niho yahereye abwira abaganga ko bamumenyesha imbogamizi bagihura nazo hanyuma bagafatanya na Minisiteri ayoboye kuzikemura.
Agira ati “Ndasaba abaganga cyane cyane abo muri maternite, batubwire ingamba babona twafata. Natwe turabemerera ubufasha uko dushoboye kose, ariko namwe mutubwire aho mwagiye muteshuka kugira ngo dufate ingamba.
Kwa kundi mwirinze imfu z’ababyeyi dushobore no kwirinda imfu z’abana kuko imibare turi kubona ntabwo imeze neza.”
Iyo mibare igaragaza ko muri zone ibitaro bya Kibilizi bikoreramo, mu mwaka wa 2014 mu bana 1000 bavutse 95 muri bo bapfuye bakivuka.
Muri 2015 ho hapfuye abana 91 mu 1000 bavutse, muri 2016 hapfa abana 86 mu 1000. Naho muri uyu mwaka wa 2017 kuva muri Mutarama kugeza muri Mata hamaze gupfa abana 89 mu bana 1000 bavutse.
Mutanguha Usabase Fidele, uyobora ikigonderabuzima cya Kibayi we asanga imwe mu mpamvu zigitera izamuka ry’impfu z’abana bapfa bakivuka ari ubuke bw’imbangukiragutabara (Ambulance).
Akomeza avuga ko kuba ari nke bituma hari ubwo ibigonderabuzima birenze bitatu biyikenerera rimwe, bigatuma ifata umwanya mu kuhazenguruka hose.
Bityo hakaba aho igera yatinze kuburyo umubyeyi n’umwana baba bananiwe, akenshi bikaviramo umwana kuvuka yananiwe cyane agahita apfa.
Kuri ubu ibitaro bya Kibilizi bifite Imbangukiragutabara ebyiri gusa zikora, zigomba guhaza ibigo nderabuzima icyenda biri muri zone biherereyemo.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima yabwiye Minisitiri Gashumba ko hari n’ubwo ababyeyi mu giturage bajya kunda ntibabivuge hakiri kare ngo babaherekeze babageze kwa muganga, bakaza kubivuga igihe cyarenze bigatuma hari ubwo babyarira mu ngo cyangwa mu nzira.
Agira ati “Mudufashije Nyakubahwa Minisitiri izo ambulance bavuze zikiyongera, byatuma n’umujyanama ayihamagara igatabara umubyeyi igihe ataragera ku kigonderabuzima.”
Minisitiri Gashumba yabijeje ko ibyo bibazo byose bamugejejeho azabikorera ubuvugizi cyane cyane ikijyanye n’imbangukiragutabara. Ariko nta gihe nyacyo yababwiye zizabonekeraho.
Ohereza igitekerezo
|