Gisagara: Abavuzi gakondo barasaba guterwa inkunga

Bamwe mu bavuzi gakomndo bo mu karere ka Gisagara baravuga ko igituma badatera imbere ari ukuba badafite ubushobozi buhagije ngo nabo babashe gukora imiti myinshi ikoranye ubuhanga, bakaba bifuza ko nabo bajya baterwa inkunga nk’andi makoperative akora ibikorwa binyuranye.

Ushinzwe amakoperative mu karere ka Gisagara, Sewabo Vincent, we avuga ko igituma abavuzi gakondo badaterwa inkunga ari uko nta koperative izwi babarizwamo akanabagira inama yo gukorera hamwe.

Abavuzi gakondo bo mu karere ka Gisagara bavuga ko bakora ubuvuzi bafitiye impano biherewe n’Imana, bemeza ko babashije kandi ko ibyo bakora bifitiye akamaro abaturage cyane ko ngo hari indwara bavura zitavurwo n’abaganga; nk’uko Nzabamwita Saleh umusaza umaze imyaka isaga 30 muri ubu buvuzi abisobanura.

Aba bavuzi ariko bavuga ko bahura n’imbogamizi nyinshi zituma badakora neza umurimo wabo, muri zo hakaba harimo amikoro make atuma badakora imiti myinshi kandi ikoranye ubuhanga, ariko kandi nanone ngo bagira n’ikibazo cyo kutagira aho bakorera hazwi.

Gukorera mu ngo zabo batatanye bigatuma batamenyekana neza, ndetse bikanatuma badatera imbere uko bikwiye. Ati “Nka twe muri uyu murenge wa Kibirizi ntitugira inzu dukoreramo, amikoro nayo ni make ku buryo tudakora neza uko bikwiye ngo tube twabasha kwiteza imbere”.

Ushinzwe amakoperative mu karere ka Gisagara avuga ko kugirango koperative igire uruhare ku nkunga zihabwa amakoperative ari uko iba izwi, yaranditswe ikabarirwa mu yandi makoperative bityo ikaba yanaterwa inkunga.

We rero ngo nta koperative y’abavuzi gakondo azi muri aka karere, niba inahari ngo ntiyigeze yiyandikisha ngo imenyekane. Icyo agiraho inama aba bavuzi gakondo ni uko bakwishyira hamwe, bakajya bakorera hamwe bityo bakaba banafatanya kwiteza imbere bifatika.

Ati “N’ubundi amakoperative ntabaho kugirango aterwe inkunga, ariko baramutse bishyize hamwe twajya tubafasha uko dushoboye, haba no kugirwa inama, ariko ubusanzwe nta koperative y’abavuzi gakondo izwi muri aka karere ndetse ngirango no kurwego rw’igihugu ntayo ahubwo ni amahuriro”.

Abavuzi gakondo ahantu henshi hatandukanye bakemangwa ubuvuzi budasobanutse rimwe na rimwe ari nayo mpamvu aba Gisagara basabwa kwishyira hamwe bagasesengura neza imikorere yabo kugirango hatazajya hazamo ababahesha isura mbi bakora ibidahuje n’ubuvuzi.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka