Gatumba: Abaturage 4000 bakeneye gufashwa kwishyura mitiweli

Mu baturage ibihumbi 24 batuye umurenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, abagera ku 4000 bakeneye ubufasha bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) kuko bari mu cyiciro cy’abatishoboye kandi bakaba batarashyizwe ku rutonde rw’abafashwa na Leta.

Umunyamabanaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba, Niyonsaba Ernest, avuga ko kuba abaturage batitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza nk’uko byari bisanzwe mu myaka yashize ari ikibazo cy’abadafite amikoro kandi akenshi usanga bafite n’abandi batunze mu miryango yabo.

Gusa ubwo bukene bw’abaturage ba Gatumba ntibwemerwa n’abayobozi b’akarere kuba impamvu yo gusigara inyuma mu kwitabira gahunda za Leta kuko hari aho abaturage bakennye cyane kandi bakaba bari imbere y’abatuye Gatumba mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza. Ahubwo impamvu igashakirwa ku ntege nkeya z’abayobozi no ku baturage bagandisha abandi.

Kuva mu cyumweru gishize mu karere ka Ngororero no mu murenge wa Gatumba by’umwihariko haravugwa kwaka amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ku ngufu hakoreshejwe amakomisiyo yashyizweho, aho hamwe hafatirwa amatungo y’abaturage nko mu murenge wa Ngororero ariko nyuma bakaza kwishyura bagatwara amatungo yabo.

Uretse iyo gahunda yo kwishyuza ku buryo busa n’ingufu ku binangiye, haranateganywa gukoreshwa itegeko aho uwanze gutanga amafaranga yo kwivuza acibwa amafaranga 5000 naho ugandisha abandi agacibwa ibihumbi 10 ndetse akaba ashobora no guhanishwa igifungo kugera ku mezi 6.

Ibiro by'umurenge wa Gatumba.
Ibiro by’umurenge wa Gatumba.

Mu murenge wa Gatumba hagaragaye abaturage bamwe bagenda babuza abandi gutanga imisanzu w’ubwisungane mu kwivuza harimo n’abahoze ari abayobozi, bityo ikibazo cy’imyumvire kikaba kigomba kuza imbere y’ubukene nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero.

Umurenge wa Gatumba ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Ngororero ukaba n’umwe mu mirenge 3 yari isanzwe izwiho kugira abaturage bafite amikoro nyuma y’imirenge ya Ngororero na Kabaya.

Uko kwifasha ahanini bituruka ku kuba iyo mirenge ifite ubutaka bwera neza, ikagira ibikorwa remezo byinshi ndetse ikanagira ibikorwa bitanga akazi ku baturage.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka