Gatsibo: Igikoni cy’umudugudu gifasha kurwanya imirire mibi

Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi igaragara mu karere ka Gatsibo, ubu hatangiye gahunda yo gutekera hamwe mu mudugudu mu rwego rwo kwigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye muri gahunda yiswe “igikoni cy’umudugudu”.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bwagaragaje ko imirire mibi igaragara hirya no hino mu gihugu idaterwa n’ibura ry’ibiribwa ahubwo iterwa no kutamenya gutegura indyo yuzuye.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, avuga ko gufashiriza abana bafite imirire mibi ku kigo nderabuzma bidakemura ikibazo uko bikwiye kuko hari abasubira mu miryango imirire mibi ikabagarukaho. Ubu ingamba yafashwe ni iyo kurwanyiriza imirire mibi mu mudugudu umubyeyi agafashwa gutegura indyo yuzuye, agafashwa kugira akarima k’igikoni no kubona amata kugira ngo abana bashobore gukura.

Umuyobozi wa Gatsibo agira ati “bimaze ko kuboneka ko hari abava kwa muganga bakize bakongera bakagira imirire mibi. Turasaba abajyanama b’ubuzima kubafashiriza mu midugudu babigisha gutegura indyo kandi bagafashwa kugira akarima k’igikoni no kubona amata.”

Ibyo batekera kwa muganga ni ibyo beza nuko batazi kubitegura
Ibyo batekera kwa muganga ni ibyo beza nuko batazi kubitegura

Kubera ko umubare w’abana bafite ibibazo by’imirire mibi ukomeza kwiyongera kandi ibiribwa bifite intungamubiri bitabuze, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Rugarama bwafashe ingamba yo kujya bugaburira abana bafite imirire mibi kikanaboneraho kwigisha ababyeyi babo gutegura indyo yuzuye.

Ikigo nderabuzima cya Rugarama kiri mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo kibarurirwamo abana bafite imirire mibi bagera kuri 67.

Abaturage bavuga ko kwiyongera k’umubare biterwa no kwanga kurya imboga bazita ibyatsi.

Abajyanama b’ubuzima barasabwa gukurikirana imibereho y’ababa bagize ikibazo cy’imirire mibi ndetse na gahunda yo koroza inka ikabageraho kugira ngo ikibazo cy’imirire mibi gicike mu karere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka