Gambia: Barasaba ubutabera kubera abana babo bazize imiti itujuje ubuziranenge

Ababyeyi batandukanye bo mu gihugu cya Gambia barasaba ubutabera nyuma y’uko abana babo bahawe umuti utujuje ubuziranenge bagapfa.

Ibi ababyeyi barabisaba nyuma y’impfu z’abana 66 bapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira bishwe n’imiti ya Syrup.

Musa ni umwe mu bana bahitanywe n'iyo miti
Musa ni umwe mu bana bahitanywe n’iyo miti

Umubyeyi witwa Kuyateh yatangaje ko umwana we Musa wari ufite umwaka umwe n’amezi 8 yamujyanye kwa muganga afite indwara y’ibicurane bisanzwe nyuma bamwandikira umuti witwa Syrup.

Ati “Twamuhaye uyu muti wa Syrup ibicurane birahagarara ariko umuteza ikindi kibazo gikomeye kuko umuhungu wanjye ntiyabashaga kunyara (gusohora inkari) dusubira kwa muganga, noneho umwana wanjye Musa bamufata ibizamini by’amaraso, ngo barebe ko ari malariya, barongera baramuvura ariko ntibyagira icyo bitanga, hanyuma abaganga bagerageza no gusibura imiyoboro y’inkari ariko ntibyagira icyo bimara umwana ntiyabasha kunyara, hanyuma umwana baramubaga ariko ntibyagira icyo bitanga, Musa wanjye arapfa .”

Uyu mubyeyi avuga ko abantu 66 ari benshi cyane ko bakeneye ubutabera kubera ko abahitanywe n’uyu muti bari abana batoya kandi bapfuye kubera uburangare bw’abaganga n’abayobozi batitaye kumenya niba uwo muti uvura koko.

Hari n’undi mwana witwaga Aisha wari ufite amezi atanu wishwe n’uyu muti. Umubyeyi we witwa Mariam Sisawo avuga ko yahaye umwana we umuti nimugoroba. Mu gitondo ngo nibwo yamenye ko nyuma yo guha umwana we uyu muti wa Syrup, umwana atongeye gushobora kunyara.

Uyu mubyeyi w’imyaka 28 yahise amujyana kwa muganga, agezeyo abaganga bamubwira ko nta kibazo cy’uruhago rw’inkari umwana we afite. Byamutwaye iminsi mikeya yikurikiranya aho ku ivuriro nyuma baza kumwohereza ku bitaro bikuru biherereye mu murwa mukuru, Banjul. Ni urugendo rw’ibirometero 36 uvuye aho batuye muri Barkama, ariko nyuma y’iminsi 5 bari kuhamuvurira umwana arapfa.

Ati “Umwana wanjye yarababaye cyane mu ipfa rye, abaganga banagerageje kureba uko bamufasha ngo ashobore kunyara ariko babura umutsi, jyewe ubwanjye n’abandi bagore babiri turi mu gahinda kimwe twese twabuze abana bacu. Mfite abana 2 b’abahungu, Aisha ni we mukobwa wenyine nagiraga umugabo wanjye yari yarishimye cyane kubwo kugira umukobwa Aisha, kubera akababaro ntariyumvisha urupfu rw’umukobwa we”.

Umwana witwa Aisha na we ari mu bazize uyu muti
Umwana witwa Aisha na we ari mu bazize uyu muti

Umubyeyi witwa Isatou Cham na we yababajwe cyane n’urupfu rw’umwana we w’umuhungu w’imyaka ibiri n’amezi atanu witwaga Mohammed.

Papa wa Mohammed, witwa Alieu Kijera, yasobanuye ibyabaye ku muhungu we, avuga ko yamujyanye kwa muganga icyo gihe umwana yari afite umuriro kandi ntiyashoboraga no kunyara nyamara abaganga bavuraga Mohammed malariya nyamara ubuzima bwe byagaragaraga ko buri kuba bubi.

Hanyuma abaganga bamubwiye ko agomba kujya kuvurizwa mu bitaro byo mu gihugu cy’abaturanyi cya Senegal, aho byibura ubuvuzi bwabo buteye imbere, nubwo hari icyo bakoze ariko byaranze umwana arapfa.

Kijera yarakajwe cyane n’uburyo igihugu cye kidafite inzego z’ubuzima zubatse neza ku buryo yagombye kujya kuvuriza umwana we hanze.

Ati “Iyo haza kuba ibikoresho bihagije n’imiti myiza, umuhungu wanjye, n’abandi bana benshi ntibaba barapfuye. Leta yari ikwiye gushishoza cyane kuko iri ni isomo ku babyeyi ariko ni n’umukoro ukomeye kuri Leta mbere y’uko umuti winjizwa mu gihugu, bagakwiye kubanza kugenzura ko nta ngaruka mbi uzagira ku buzima bw’abantu.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatanze impuruza kubera impfu zifitanye isano n’ikoreshwa ry’uyu muti wa Syrup uvura inkorora, muri Gambia.

OMS ivuga ko iyo miti ari Promethazine Oral Solution, Kofexmalin Baby Cough Syrup, Makoff Baby Cough Syrup na Magrip N Coldd Syrup, yakozwe na kompanyi yo mu Buhinde yitwa Maiden Pharmaceuticals, ariko ikaba yarananiwe kwerekana ubuziranenge ku ikoreshwa ry’iyi miti.

Kuri ubu Leta y’u Buhinde iri kubikoraho iperereza, gusa iyi kompanyi yo yanze kugira icyo ivuga kuri ibi ubwo yari ibajijwe n’ikinyamakuru cya BBC.

Abaturage muri Gambia bafite uburakari butewe n’ibyabaye kuko hari abari guhamagarira Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ahmadou Lamin Samateh, kwegura ku nshingano ze, n’abandi bayobozi bashinzwe kugenzura iyinjizwa ry’imiti mu gihugu.

Umwana witwa Muhamedi ari mu bishwe n'uwo muti
Umwana witwa Muhamedi ari mu bishwe n’uwo muti

Umuyobozi mukuru ushinzwe ikigo cy’igihugu cy’ubuzima muri Gambia, Mustapha Bittay, yatangarije BBC ko muri Gambia nta Laboratwari bafite yo kuba yasuzuma ngo imenye niba umuti runaka nta ngaruka mbi wagira ku buzima bw’abantu, bakaba imiti bayohereza hanze y’Igihugu ngo ijye gusuzumirwayo.

Perezida Adama Barrow mu kiganiro yagejeje ku baturage cyanyuze kuri televiziyo yo muri iki gihugu, yavuze ko igihugu cye kiri gutegura uburyo cyatangiza iyo Laboratwari. Yanasabye Minisiteri y’Ubuzima gusubiramo itegeko rigenga iyinjizwa ry’imiti mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka