Gakenke: Umukozi wa Irembo yatorokanye amafaranga ya mitiweli z’abaturage

Abatuye Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, barasaba kurenganurwa bagahabwa serivise z’ubuvuzi, nyuma yuko batanze mituweri bifashishije urubuga rw’irembo bashyiriweho n’umurenge, umukozi w’urwo agatorokana amafaranga yose batanze.

Abaturage bo mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke bababajwe no kutivuriza kuri mituweri kandi barayishyuye
Abaturage bo mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke bababajwe no kutivuriza kuri mituweri kandi barayishyuye

Uwo mukozi Bayavuge Patrick, wakiriye ayo mafaranga ngo amaze ibyumweru bibiri atorotse, dore ko bari bitabiriye gahunda yo kwishurira kuri urwo rubuga nyuma yo kubishishikarizwa n’ubuyobozi.

Abaturage bavuga ko batigeze bamenya umugambi w’uwo mukozi kuko hari abo atahaga n’inyemezabwishyu abandi akabaha udupapuro twandikishije ikaramu, akabizeza ko ibibazo byabo byakemutse ngo amafaranga yageze muri sisiteme.

Abo baturage bavuga ko batahaga bishimye biteguye kuzurizwa amakarita yabo ya mituweri ngo nyuma batungurwa no kujya kwivuza bagerayo bakirukanwa ngo ntibarishyura mituweri nkuko bamwe babitangarije Kigalitoday.

Karasanyi Evariste ati “Narwaye ngeze kwa muganga bati nturishyura mituweri,kandi namaze gutanga ibihumbi 12 by’abantu bane,ubwo twishyuraga umukozi w’irembo yatwijeje ko dutangira kwivuza ko byatunganye none byatuyobeye”.

Turikumana ati “Leta niyo yadusabye kwishyurira ku irembo turabyitabira turishyura, none turajya kwivuza bakadusubizayo ngo mituweri yararangiye kandi nkanjye nishyuye mukwa gatandatu, Leta itwishyurire isigare ikurikirana igisambo cyayo, abenshi turi kurembera mu rugo,Leta nitabare mu maguru mashya.”

Icyo kibazo cy’umukozi w’Umurenge wa Nemba watorokanye amafaranga ya Mituweri z’abaturage gikomeje kuba ingorabahizi cyane ku barwayi bandikirwa imiti buri cyumweru bafite uburwayi bukomeye, bakavuga ko bishobora kubagiraho ingaruka zo kubura ubuzima mu gihe badahawe serivise z’ubuvuzi.

Mukashema Cecile agira ati “Mfata imiti buri kwezi kubera uburwa bukomeye mfite,none ndi kujya kwivuza bakanyirukana, nta miti ndi kubona kandi mfite ikarita y’uburwayi,ubu mfite impungenge ko nshobora gupfa kandi narishyuye mituweri,uwo mukozi ni uwabo ni bamwishyurire niba yatorotse ariko twivuze”.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney

Ni ikibazo abaturage bagejeje kuri Gatabazi JMV, ubwo yabasuraga kuwa 8 Kanama 2018, avuga ko akizi ko kiri mu nzira zo gukemuka.

Guverineri Gatabazi yavuze ko mu gihe bagikurikirana umukozi watorokanye amafaranga y’abaturage, bidakwiye kuba inzitizi zo guhabwa serivise z’ubuvuzi mu gihe bagaragaza ibimenyetso by’uko bishyuye.

Asaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nemba gufashga abaturage bakivuza mu gihe uwatorokanye amafaranga agishakishwa.

Ati “Irembo ni ikigo gifite ubushobozi,ari n’ubuyobozi dufite izo nshingano zo gufasha abaturage,niyo mpamvu abaturage bishyuye bafite n’ikibigaragaza bagomba guhabwa serivise za mituweri, mu gihe irembo ritegereje kwishyura ayo mafaranga yatwawe n’umukozi wabo ugishakishwa.

“Twasabye umurenge ko ukurikirana ukamenya abarwaye bagahabwa impapuro zibemerera kuvurwa mu gihe hategerejwe ko amakarita yabo yuzuzwa.”

Gakenke ni akarere gakunze kuza ku isonga mu turere tugira ubwitabire buri hejuru mu gutanga mituweri aho kuva mu kwezi kwa gatandatu kari ku mwanya wa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka