Imirimo y’ubwubatsi y’Ikigo Nderabuzima cya Muyongwe giherereye mu Murenge wa Muyongwe igeze ku kigero cya 96% ku buryo habonetse ibikoresho byo kwa muganga mu gihe gito kiri imbere abaturage bashora kubona serivisi z’ubuvuzi nta kibazo.
Iki kigo cyije gikenewe cyane kuko abaturage batuye muri uwo murenge bakora urugendo rutari ruto bajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Rwankuba kibarizwa mu Murenge wa Rushashi bihana imbibi cyangwa bakajya mu Karere ka Rulindo.
Ku rundi ruhande, ikigo nderabuzima cya Kamubuga cyuzuye mu mwaka ushize ariko nticyabasha gutangira gukora kubera kubura ibikoresho byo kwa muganga ndetse n’abakozi. Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Akarere bashatse ibikoresho none gitangiye gukora.
Mbere yo kwegerezwa iki ikigo nderabuzima, abaturage b’Umurenge wa Kamubuga nabo ntibari borohewe n’urugendo rwo kujya kwivuriza mu Karere ka Burera, hari hafi ugereranyije no ku Bitaro bya Nemba.
Ikindi, Ikigo Nderabuzima cya Janja cyari gishaje cyane cyaravuguwe bundi bushya ku nkunga y’Umushinga wa Medicus Mundi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|