Gakenke: Farumasi zitubahiriza amabwiriza ya MINISANTE zishobora kubangamira mitiweli

Bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Gakenke batangaza ko farumasi zitubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima zibangamira gahunda y’ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli kuko abaturage badafite mitiweli bajya kugura imiti muri farumasi batabanje kujya kwa muganga.

Bavuga ko farumasi zitubahiriza amabwiriza ya MINISANTE zikagurisha baturage imiti nta ruparuro bandikiwe na muganga (ordonnance medicale), ngo bituma abaturage badatanga amafaranga ya mitiweli kuko bazi ko nibarwara bazajya muri farumasi bakabona imiti.

Umwe mu bakozi ba farumasi yabwiye Kigali Today ko batanga imiti yoroheje nka parasitamoro, iy’inzoka ariko imiti nk’iya malariya bayitanga igihe umurwayi afite ordonnance yo kwa muganga.

Uyu mukozi wa farumasi akomeza avuga ko batabangamira mitiweli ariko umuturage ubaganye baramwakira. Agira ati: “muri rusange twe ntabwo tubangamira mitiweli kuva umuturage atuganye turamwakira ariko turaba abacuruzi, umuntu ntiwamwima imiti aje ayishaka, ntibishoboka.”

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo giteye inkeke bukaba buzasura za farumasi kandi bagakora inama na ba nyirizo kugira ngo farumasi zitabangamira gahunda ya mitiweli.

Imibare iheruka gushyira ahagaragara igaragaza ko ubwitabire bwa mitiweli mu Karere ka Gakenke buri munsi ya 90% muri uyu mwaka mu gihe mu mwaka washize abaturage bitabiriye mitiweli ku gipimo cy’100%.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

abayobozi baragipfuyerwose kuko kubera akazikabamwe barazitanga ariko ntibazivurizeho wabona imitihafi akazikagakomeza erega ugura imiti kenshi aba azi icyo arwaye.

KAGABE BERTIN yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Njye ndunva abo bayobozi bashakira umuti wikibazo ahatariho,u bundi politiki nkiriya ya mutuelle de sante,nikintu kigomba gusobanurirwa abaturage bakacyunva neza,kugeza bunvise ubwiza bwayo.icyo gihe nibwo bayitanga ntakugononwa,naho ubu abayobozi bo bashyira ingufu mugusaruza amafaranga gusa ngo babone 100% bashimye.ariko ndunva niyo wagera kuli 80%,ariko bunva ibyiza bayitangiye byaba biruta iryo 100 ryayatanze kungufu,kuko bibabyizewe ko bizahoraho! babitekerezeho kuko ndunva bizabagora kubona ibintu byabaturage bazajya bafatira buriteka!!!

kacel yanditse ku itariki ya: 11-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka