Gakenke: Basabwe kwamagana ibihuha bivugwa ku kuboneza urubyaro

Uko ubukangurambaga bujyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro bukomeje gushyirwamo imbaraga, birafasha abaturage kumva neza iyo gahunda, u Rwanda rukaba rugeze kuri 64% mu gihe intego y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ari ukugera kuri 60%.

Gakenke iri mu Turere turi imbere muri gahunda yo kuboneza urubyaro
Gakenke iri mu Turere turi imbere muri gahunda yo kuboneza urubyaro

Ni gahunda usanga cyane cyane ishyirwa mu ngiro n’abagore kurenza abagabo, biturutse ku myumvire itandukanye iganisha ku makuru y’ibihuha, bigatera idindira ry’iyo gahunda kuri bamwe.

Ni muri urwo rwego mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kuboneza urubyaro wizihijwe ku wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, aho ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, hatoranyijwe insanganyamatsiko igira iti «Amahitamo yawe ashingiye ku makuru nyayo, ni ingenzi mu kuboneza urubyaro».

Iyo nsanganyamatsiko yatoranyijwe mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage kubona amakuru nyayo ajyanye no kuboneza urubyaro, nk’uko Dr. Uwimana Aline, Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri RBC yabitangarije Kigali Today.

Dr. Uwimana Aline, Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi muri RBC
Dr. Uwimana Aline, Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri RBC

Ati «Byagiye bigaragara ko akenshi muri gahunda yo kuboneza urubyaro hazamo ibihuha, ugasanga utabyumva aragenda agakwirakwiza amakuru mabi mu baturage, avuga ko umugore wafashe ubwo buryo atakongera gusama ukundi, ngo umugabo wifungishije burundu atakaza imbaraga. ariko turagira ngo dukureho impungenge, tubabwira ko mbere yo gushyiraho uburyo bwose haba harabaye inyigo, harebwa ko ubwo buryo butagira ingaruka ku muntu».

Uwo muyobozi yasabye abagabo gufata iya mbere bagafasha abagore mu kuboneza urubyaro, birinda ibihuha, ati «Turabwira abagabo ko uburyo bwo kuboneza urubyaro atari ku bagore gusa, kuko umufasha wawe iyo bumunaniye kubera impamvu runaka, umugabo yamwunganira. Ni na yo mpamvu twakomeje kwibutsa abitabiriye uyu munsi ko nk’umuryango nyarwanda, mu rugo bagomba kuganira neza bakemeranywa ku mubare w’abana bazabyara bashoboye kurera mu kwirinda ingaruka byabagiraho mu gihe bataringanyije imbyaro, mu kurinda umubyeyi kuba yagira ingaruka muri nyababyeyi ibyanamuviramo ibibazo by’impfu za hato na hato».

Mu Karere ka Gakenke abagabo 109 ni bo bamaze kuboneza urubyaro mu buryo bwabo bwa burundu, mu gihe mu bukangurambaga bwakozwe mu byumweru bibiri bishize, umugabo umwe ari we wabashije kuboneza urubyaro.

Abaturage basabwe kwirinda amakuru y'ibihuha muri gahunda yo kuboneza urubyaro
Abaturage basabwe kwirinda amakuru y’ibihuha muri gahunda yo kuboneza urubyaro

Uwo mubare mucye w’abagabo bitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, usanga bigira ingaruka mu miryango imwe n’imwe zijyanye n’igwingira mu bana kubera kubyara abo badashoboye kurera.

Kanyamakawa Emmanuel ni umwe mu bagabo bafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro yifungishije burundu, nyuma yo kugisha inama umugore we Musabyimana Léocadie.

Ni nyuma y’uko mu mbyaro umunani, imbyaro enye inda zagiye zivamo bikagira ingaruka nyinshi ku mugore, ariko nyuma y’uko umugabo afashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro, ubu ngo umuryango ukomeje gutera imbere, aho abana babo bameze neza kurusha uko babagaho muri ibyo bihe.

Nteziyaremye Valens ufite umuryango waboneje urubyaro, yanenze abagabo bagifite imyumvire yo kutaboneza urubyaro, abibutsa ko bidindiza iterambere ry’umuryango.

Ati «Abana banjye bariga neza kubera kuboneza urubyaro, umukuru ariga muri kaminuza. Ndanenga abagabo bagifite imyumvire yo kutaboneza urubyaro, kuko bigira ingaruka mu muryango ugakena burundu. Tubyare abo dushoboye kurera».

Bamwe mu bayobozi bitabiriye umunsi mpuzamahanga wahariwe kuboneza urubyaro
Bamwe mu bayobozi bitabiriye umunsi mpuzamahanga wahariwe kuboneza urubyaro

Gakenke iri mu Turere tumaze kugira umubare munini w’abaturage bumva gahunda yo kuboneza urubyaro nubwo hakiri abagifite imyumvire iri hasi, ako Karere kakaba kageze ku gipimo cya 67,4% mu kuboneza urubyaro, mu gihe ku rwego rw’Igihugu gahunda yo kuboneza urubyaro iri kuri 64%.

Byose barabishingira ku bukangurambaga buhoraho bujyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro, ahifashishwa cyane cyane abajyanama b’ubuzima n’izindi nzego zitandukanye bigatuma umubare w’ababoneza urubyaro wiyongera nk’uko Umuyobozi w’ako Karere, Mukandayisenga Vestine abivuga.

Muri gahunda yo kuboneza urubyaro u Rwanda rugeze kuri 64%, aho uburyo bwa Kizungu buri kuri 58% mu gihe uburyo bwa kamere bugeze kuri 42%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka