Gakenke: Abayobozi barakangurirwa kongera imbaraga mu mitiweli
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, arakangurira abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kongera ingufu mu gukangurira abaturage gutanga imisanzu y’ubwisungane magirirane mu kwivuza izwi nka mitiweli kugira ngo babashe kwivuza.
Kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12, imibare itangazwa n’akarere igaragaraza abaturage 65 % bari bamaze kwitabira mitiweli.
Uyu muyobozi asobanura ko bitumvikana uburyo imwe mu mirenge igeze hejuru ya 80 ku ijana indi ikiri ku ijanisha rya 40 ku ijana.
Umurenge wa Ruli uza ku isonga y’imirenge imaze kugira ubwitabire bwinshi mu gihe Umurenge wa Rusasa uza ku mwanya wa nyuma.

Ngo biterwa n’ingamba zidahamye zifatwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge; nk’uko umuyobozi w’akarere akomeza abishimangira.
Yabibukije ko ari ngomba kwigira kuri bagenzi babo kugira ngo abakiri inyuma nabo bazamure umubare w’abitabiriye mitiweli.
Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere 2013, hazivuza umuryango warangije gutanga amafaranga yose ya mitiweli mu gihe n’uwatanze igice wavurwaga.
Umuyobozi w’Akarere yaciriye amarenga abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gukoresha uburyo byose kugira ngo abaturage batange imisanzu ya mitiweli.
Yagize ati: “Aho kugira ngo bazatugaye ko abaturage bativuza, bazatugaye ko twafashije abaturage kwivuza.”
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|