Ayo mafaranga bayishyura buri mwaka ariko muri uyu mwaka byabaye akarusho, kuko barimo gusabwa gutanga ibihumbi 74. Bemeza ko badashobora kuyabona ahubwo bahitamo kureka umwuga wabo kuko ntaho bayakura.

Abavuzi gakondo bakaba bavuga ko ibyangombwa bafite babihawe bababwira ko ari ibya burundu, ariko ubu bibaza impamvu bongeye gusabwa andi mafaranga y’ibyangombwa kandi bazi ko bahawe ibyaburundu.
Serugi Faustin ukorera mu murenge wa Nemba, avuga ko bafite ikibazo kuko umwaka ushize basabwe amafaranga ibihumbi 12 y’ibyangombwa bakabwirwa ko babibonye burundu none barimo gusabwa n’ayandi y’ibyangombwa yemeza ko badashobora kubona.
Ati “Ikibazo mfite aba bagabo batwatse ibihumbi 12 umwaka washize bati niburundu, none tuje mu nama tugeze hano bati icyemezo cyanyu cyahagaze tugiye kubaha ikindi cy’ibihumbi 12 tuti mwaba muri kuturenganya, bati ahubwo murenda kujya mu mahugurwa nubundi muzatanga ibihumbi 50 none twavuze tuti oya.”

Kalisa Emmanuel uhagarariye ubuvuzi gakondo mu ntara y’Amajyaruguru, asobanura ko ibyangombwa bitangirwa ubuntu ahubwo ibihumbi 12 ari umusanzu naho andi ibihumbi 50 batswe yo akaba ari aya mahugurwa.
Ati “Abavuzi gakondo abenshi ntabwo bazi kuvura kuko batabyize, abenshi babikomoye kubabyeyi, ariko hari amabwiriza tugomba kugenderaho atangwa na MINISANTE.
Turabahugura tukabongerera ubumenyi kuburyo biga kuvura no kumenya yamabwiriza ya Minisante tugenderaho ayo mahugurwa niyo bishuza ibihumbi 50 tukabaha certificate y’ibyo bize kuvura bidasubirwaho.”
Mu Karere ka Gakenke habarirwa abavuzi gakondo 327 mu gihe mu ntara y’amajyaruguru habarirwa abagera1226 nubwo bose atariko bafite ibyangombwa
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyiza nuko wakwandikira Akarere mukabiganiraho babyanga mukabireka kuko ntabwo wakora uhomba!?!,