Muri izo ngendo bajyaga bakora bakurikiye ubuvuzi, ngo byagiye bibagiraho ingaruka zinyuranye, cyane cyane ku bagore aho bamwe ngo bagiye babyarira mu nzira, abandi bakarembera mu ngo kubera gutinya izo ngendo nk’uko babitangarije Kigali Today muri gahunda zo gufungura ku mugaragaro amavuriro mato anyuranye agenda yubakwa mu tugari.
Umwe muri abo baturage witwa Habimana Celestin yagize ati “Twarwazaga abana nijoro hakaba abaturage bajyaga batinya ingendo ndende bajya ku ivuriro umwana akaba yapfa.”
Yongeyeho ati “Twajyaga duheka abagore bari ku nda, rimwe bakabyarira mu nzira. Hari uwo duherutse guheka tugeze mu nzira ati munyururutse mbyare. Ibaze rero kongera kumuheka n’urwo ruhinja bibangamira umubyeyi n’uwo abyaye, iri vuriro rije rikenewe”.
Bavuga ko nyuma y’ibyo bibazo, bafashe ingamba, batekereza kwiyubakira ivuriro, bishakamo ibisubizo byarengera ubuzima bwabo.
Agira ati “Twajyaga kwivuza za Nyamutera na Gatonde aho twakoreshaga amasaha atari munsi y’atanu turi mu nzira. Twaje gukora inama twese turi kumwe n’abayobozi b’imidugudu, turafatanya buri wese atanga amaboko ye none twujuje ivuriro ryacu hano muri uyu mudugudu wa Cyarubayi, mu kagari ka Munyana muri Mugunga, n’uwarwara nijoro azajya aza hano”.
Nyirakamana, umukecuru w’imyaka 82 y’amavuko agira ati “Nararwaye ndaremba mpera mu rugo. Natangiye nivuriza mu bitaro bya Nyamutera na Shyira, narwaye inyama yo mu nda, narananiwe ndekera iyo ndembera mu rugo. Nari ntegereje ko Imana injyana none ngize amahirwe ibitaro biruzuye nizere ko bamvura”.
Kwegereza abaturage amavuriro, ni umuhigo akarere kahize, ahakomeje gukwirakwizwa amavuriro mato mu tugari twose two mu mirenge igize ako karere, hakaba hamaze kubakwa amavuriro mato (Postes de Santé) 75 mu tugari 97 tugize imirenge 19 y’ako karere nk’uko bivugwa na Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Agira ati “Turishimira intambwe imaze guterwa mu rwego rw’ubuzima mu Karere ka Gakenke. Kugeza ubu Akarere ka Gakenke turabara ibigo nderabuzima 23 mu mirenge 19, ku birebana na Poste de santé, mu tugari 97 hasigaye utugari 22 tutaragezwamo ayo mavuriro mato duteganya kubaka muri iyi ngengo y’imari ya 2019/2020 aho tukazaba tugeze ku rwego rwiza aho umuturage wese wakenera serivise z’ubuzima yayibonera hafi, akaba ari intambwe ishimishije mu Karere ka Gakenke”.
Visi Meya Niyonsenga avuga ko ayo mavuriro n’ibigo nderabuzima byose byubatswe ku mbaraga z’abaturage bafatanyije n’akarere.
Gakenke ni kamwe mu turere duke dufite ibitaro bigera muri bitatu aho ako karere kamaze kuzuza ibitaro bikuru bya Gatonde, kakagira ibitaro bya Ruli n’ibitaro bya Nemba.
Ni akarere kandi kamaze imyaka itanu yikurikiranya kaza ku mwanya wa mbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|