Gahini: Ababyeyi begerejwe uburyo bwo kwita ku bana babo bavutse batagejeje igihe

Ababyeyi bavuga ko inzu nshya y’ibyariro (Materinite) y’Ibitaro bya Gahini izaborohereza ingendo bakoraga bajya konsa impinja zavutse zitagejeje igihe,kuko byabagoraga cyane dore ko baba batarakomera umugongo.

Materinite nshyashya yakira ababyeyi 81
Materinite nshyashya yakira ababyeyi 81

Iyo nzu y’ibyariro ije kunganira materinite ntoya ihari isanzwe yakira ababyeyi 30 gusa,ngo akaba ari yo mpamvu inyubako y’impinja zavutse zitagejeje igihe “Neonatologie”zashyirwaga ahandi, hakaba harimo urugendo rw’iminota itanu.

Ababyeyi bavuga ko uretse impungenge zo kuba bategeranye n’abana babo ngo iyo bagiye kubonsa basanga ibikoresho byabo basize babyibye.

Nyiransabimana Clementine yagize ati “iriya materinite ije ari igisubizo rwose nkanjye iyo nje konsa hano nsubirayo ngasanga ibintu byanjye barabyibye,ngasiragira mu nzira buri kanya njya konsa ntaranakomera umugongo.”

Izo mpinja zavutse zitarageza igihe,ubusanzwe zikenera ahantu hihariye hashyushye hari ibyuma kabuhariwe byazigenewe.

Musabyemariya Frolence utwite avuga ko materinite nshyashya izatuma babyarira ahantu hisanzuye kandi hagezweho ndetse n’ababyara abana badashyitse bikaborohera kubakurikirana no kutibwa ibintu byabo.

Avuga kandi ko bizagabanya ubucucike bw’ababyeyi ku gitanda ngo kuko hari igihe rimwe na rimwe bakiryamagaho ari babiri.

Aho abana bavutse batagejeje igihe baba
Aho abana bavutse batagejeje igihe baba

Joseph Musabyimana Umuyobozi w’Ibitaro bya Gahini avuga ko byari ikibazo kuba abana bavutse batagejeje igihe bararaga ukubiri mu nyubako itandukanye n’iya ba nyina,kuko aho babyariraga hari hato cyane.

Yagize ati “materinite isanzwe yari ntoya pe kandi itubatse ku buryo bugezweho kuko twaburaga aho dushyira impinja zabo zidashyitse nibura hatari kure cyane”

Akomeza avuga ko iyo materinite bayubakiwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima na EAR Diyoseze ya Gahini.

Aho abana bavutse batagejeje igihe baba
Aho abana bavutse batagejeje igihe baba

Ngo bayibonamo igisubizo kuko yakira ababyeyi benshi kandi ikaba inafite serivisi ifasha abana bavutse batagejeje igihe.

Iyo nyubako nshyashya ya materinite yatwaye amafaranga angana na Miliyari 3(3.000.000.000 frw) ikazajya yakira ababyeyi 81.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbona Gahini imazegutera imberepe nibakomerezaho bakomeze gufatanya nabanyarwanda maze urwanda rwacu rube paradizo ndishimye k uko iwacu hamaze kwegerezwa ibikorwa byiza

umwari yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka