Gahanga: Kwishyurirwa mituweli bizabarinda kongera kurembera mu nzu

Abaturage 70 batishoboye bo mu Murenge wa Gahanga muri Kicukiro bishimiye ko batazongera kurembera mu nzu kuko umuryango Rwanda Legacy of Hope wabishyuriye mituweri.

Abaturage bishyuriwe mituweri ngo bishimiye ko batongera kurembera mu nzu
Abaturage bishyuriwe mituweri ngo bishimiye ko batongera kurembera mu nzu

Abo baturage bishyuriwe mituweri kuri uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018, igisigaye kikaba ari uko bahabwa amakarita ubundi bakajya ku rutonde rw’abishyuye bazatangira kwivuza muri Nyakanga 2018, cyane ko ababishoboye batangiye kwishyura.

Muri abo baturage harimo abari barangije umwaka nta bwisungane mu kwivuza bafite, ku buryo barwaraga ntibivuze nk’uko Nyiraneza Marita abivuga.

Agira ati “Mu rugo tumaze igihe nta bwisungane dufite kandi umugabo wanjye yaramugaye kubera asima. Twarwaraga tugahera mu nzu ariko kuva tubonye mituweri ntibizongera, ndashimira cyane abaduhaye mituweri, Imana ibahe umugisha”.

Umwe mu baturage batagiraga ubwiherero ahabwa amabati yo kuzabusakaza nyuma yo kubwubaka
Umwe mu baturage batagiraga ubwiherero ahabwa amabati yo kuzabusakaza nyuma yo kubwubaka

Ingabire Chantal na we wo muri uyo murenge avuga ko kwiyishyurira mituweri byamugoraga cyane ko n’umugabo nta kazi agira.

Ati “Ngira umwana uhora arwaye bigasaba ko mujyana kwa muganga kenshi kandi nta mituweri kuko n’umugabo wanjye nta kazi agira. Nguza amafaranga abaturanyi nkamujyana kwa muganga nkazabishyura nayahingiye, icyakora ubu ndishimye cyane kuko mbonye ubu bufasha.”

Umukozi w’umurenge wa Gahanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugisha Yves, avuga ko mituweri zishyuwe zibunganiye.

Ati “Tugira abantu benshi batabasha kwiyishyurira mituweri bikaba ngombwa ko tubishyurira kugira ngo babashe kwivuza. Izi mituweri 70 bishyuriye abaturage bacu ni inkunga ikomeye kuko batugabanyirije umubare w’abo twakagombye kwishurira.”

Reverand Ntavuka avuga ko ibikorwa byo gufasha abababaye bizakomeza
Reverand Ntavuka avuga ko ibikorwa byo gufasha abababaye bizakomeza

Reverand Osée Ntavuka, Umuyobozi w’umuryango Rwanda Lagacy of Hope, avuga ko ari ngombwa gufasha abatishoboye akanasaba n’abandi kugira umutima wo gutabara abababaye.
Ati “Kuva twatangira muri 2013 duha mituweri abantu 200 buri mwaka ari na byo dutangiye ubu. Ndakangurira n’abandi Banyarwanda cyane cyane abari mu bindi bihugu kujya bagaruka bagatanga umusanzu wabo mu rwababyaye.”

Usibye abahawe mituweri, uyo muryango wanahaye ibikoresho bya siporo abana usanzwe ufasha bigizwe n’inkweto zo gukina umupira w’amaguru (godiyo), imipira ndetse n’imyenda yo gukinana.

Hari kandi abaturage bo mu miryango 20 bahawe amabati azabafasha gusakara ubwiherero bwabo cyane ko hari n’abatabugiraga, gusa ubuyobozi bw’umurenge bukaba bwemera kubafasha gucukura no kubaka hifashishijwe umuganda.

Ibyo abaturage bo mu murenge wa Gahanga byose bahawe ngo bifite agaciro k’asaga miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka