FDA yahagaritse umuti witwa ‘Benylin Paediatric Syrup’

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa rya nimero 329304 y’umuti wa Benylin Paediatric Syrup ku isoko ry’u Rwanda, wahabwaga abana.

Umuti wavanywe ku isoko
Umuti wavanywe ku isoko

Uyu muti wakozwe n’uruganda Johnson & Johnson rwo muri Afurika y’Epfo muri Gicurasi 2021, wari kuzasaza muri uku kwezi kwa Mata 2024, ukaba wari ugenewe abana bari mu kigero cy’imyaka iri hagati 2 na 12 bafite uburwayi bw’inkorora n’ibimenyetso byayo, birimo gufungana n’umuriro.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, yasobanuye ko mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi nimero ya Benylin, iki kigo cyashingiye ku byavuye mu isuzuma rya NAFDAC, Ikigo cyo muri Nigeria gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa, ariko yo isobanura ko nta raporo kirabona ku ngaruka z’uyu muti.

Ati “Amakuru ku ngaruka abitswe na Rwanda FDA, yerekana ko kugeza ubu nta raporo yakiriye ku ngaruka z’umuti wavuzwe haruguru. Gusa Rwanda FDA ikaba ihagaritse ikwirakwiza n’ikoreshwa rya nimero yavuzwe haruguru y’uyu muti, mu rwego rw’ingamba zo kurinda abantu.”

Uyu muti waherukaga guhagarikwa na NAFDAC, nyuma y’aho isuzuma ryakorewe muri Laboratwari y’inyamaswa, ryagaragaje ko ufite igipimo kiri hejuru cy’ikinyabutabire cya Diethylene Glycol.

Nk’uko inyandiko FDA yasohoye ibisobanura, ivuga ko uwo muti wagaragaje ko ingaruka zaterwa n’ubwinshi bw’iki kinyabutabire zirimo kuribwa mu nda, kuruka, kwituma nabi, kunanirwa kwihagarika, kuribwa mu mutwe no kwangirika kw’impyiko ku buryo byagera aho umwana wawuhawe abura ubuzima, nk’uko byagaragajwe n’ikigo cyo muri Nigeria gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa.

Kubera izo mpamvu zavuzwe, Rwanda FDA yasabye ko nta muntu wemerewe kuranguza cyangwa kugurisha uyu muti mu Rwanda, ndetse n’abakiyifite mu bubiko bakabimenyesha. Yasabye kandi abantu bose barimo kuwukoresha guhita babihagarika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka