Kuri uyu wa Gatatu tariki 09/05/2012, nibwo abayobozi ba farumasi z’uturere 30 tugize u Rwanda bashyikirijwe izo modoka, zifite ububiko bwabugenewe ku gipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya 20-25 degree Celcius.
Mu muhango wo kubashyikiriza izo modoka, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, yabasabye kuzazifata neza no kuzikoresha mu guha serivisi nziza abaturage. Yagize ati “Muzazikoreshe nk’izanyu ku buryo mu myaka 10 zizaba zigikora (…) kandi mureke tuzikoreshe uko dushoboye kose mu gufasha abaturage bacu”.
Izo modoka zizagabanya akazi n’igihe byasabaga kugira ngo imiti igere ku bo yagenewe; nk’uko Minisitiri yakomeje avuga. Yavuze ko guhera ubu farumasi z’uturere ari zo zizajya ziza kwifatira iyo miti ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga imiti (RBC), nazo zikayitanga ku baturage.

Imodoka zatanzwe zatwaye akayabo ka miliyoni zigeranga 658 z’amafaranga y’u Rwanda zizasha abaturarwanda bagera kuri 85% bakoresha ubwisungane mu buvuzi kubona imiti mu buryo buboroheye. Izo modoka zizafasha ibigo by’ubuzima bigera kuri 432 bibarizwa mu Rwanda.
Iki gikorwa kije gikurikira icyabaye umwaka ushize aho Minisiteri y’Ubuzima yatanze amamoto 237 ku bigo nderabuzima byo mu gihugu. Itangwa ry’ibyo bikoresho kandi riri muri gahunda yo kugabanya ibibazo byo kugera ku miti ku babana n’ubwandu bwa SIDA.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi biragaragaza i gihugu kimaze guterimbere kko izimodoka zije zikenewe Ministry of Hearth oyee!Rwanda urakataje mu iterambere Bravo Rwanda!
Ziziye igihe wenda ibura ryimiti rya kemuka na shoferi akabo akazi
izi modoka ziziye igihe nizifashe ibigo Nderabuzima kubona imiti kuko imodoka z’abacuruzi dukodesha zatumazemo amafaranga , bikaba byatumaga na dukeya tuboneka twashiriraga muri transport, nuko nuko minister,well done, ikintu ushigaze nugutera inkunga y’ibikoresho mu bigo Nderabuzima kuko bikenye cyane bitewe nuko tarif zose z’ibikorwa by’ubuvuzi zirihasi cyane mugihe ibyo dukenera byose ku isoko biri hejuru.