Ese uwakize COVID-19 ashobora kongera kuyirwara?

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyakwaduka mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, abantu bagiye bakivugaho byinshi, ku buryo cyandura, uko cyakwirindwa, ndetse hakaba n’abibaza niba uwacyanduye akagikira, ashobora kongera kwandura bushya.

Ntibiramenyekana niba uwakize COVID-19 yakongera kuyirwara
Ntibiramenyekana niba uwakize COVID-19 yakongera kuyirwara

Ikinyamakuru The Guardian cyandikirwa mu Bwongereza cyanditse kuri icyo kibazo gihereye ku itangazo ryari ryasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima(OMS/WHO), aho bamwe bavugaga ko riteza urujijo.

Mu itangazo ryari ryabanje, OMS yavugaga ko nta gihamya gihari niba abakize coronavirus badashobora kongera kuyirwara.

Ni amakuru OMS yari yatangaje ku Cyumweru gishize mu gitondo, aho yagiraga ati “Kugeza ubu nta gihamya ko abantu bakize Covid-19 baba bafite ubudahangarwa bwabarinda gufatwa n’iyo ndwara ku nshuro ya kabiri”.

Nyuma rero y’uko bamwe mu bahanga mu by’ubuzima bavuze ko iryo tangazo riteje urijijo, OMS yongeye kwandika kugira ngo isobanure neza, bityo ikureho urwo rujijo.

Nk’uko OMS n’ubundi yari yatanze ubutumwa binyuze ku rubuga rwa twitter, bakoresheje urwo rubuga bagira bati “Uyu munsi kare twigeze gutangaza amakuru ajyanye n’ubudahangarwa ku bantu bakize Covid19, ayo makuru rero yakuruye impaka ni yo mpamvu twifuza gusobanura.

Dutekereza ko abensshi mu bakize COVID-19 baba bafite ubudahangarwa bushobora kubarinda ku rugero runaka.

Ntituramenya ubwo bwirinzi ngo buri ku ruhe rugero cyangwa se igihe bumara mu mubiri. Ubu turimo gukorana n’abahanga mu bya siyansi hirya no hino ku isi kugira ngo tumenye uko umubiri wirwanaho imbere y’iyo virusi, ariko kugeza ubu, ubushakashatsi ntiburagera aho bwasubiza bene ibyo bibazo by’ingenzi”.

Itangazo ribanza OMS yari yarisohoye mu rwego rwo kuburira ibihugu bivuga ko bishaka gutanga ibyitwa ‘immunity passports’ ni impapuro basinyira abantu bavuga bakize bityo bemerewe kuva mu kato, bakaba basubira no mu kazi.

Mu bavuze ko itangazo rya mbere OMS yabanje gutangaza ku Cyumweru riteje urujijo, harimo Professor Babak Javid, wo muri Kaminuza yo mu Bushinwa yitwa ‘Tsinghua University School of Medicine-Beijing’.

Yagize ati “Ni ngombwa kuvuga ko abakize bagira ubudahangarwa nibura bw’igihe gito bwabarinda kongera gufatwa n’iyo virusi. Ikibazo gikomeye gisigaye ni ukumenya ngo ubwo budahangarwa bukomeye bute cyangwa se bumara igihe kingana iki mu mubiri”.

Uwitwa Dr. Simon Clarke, inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’utunyangingo ‘cellular microbiology’ muri Kaminuza yitwa ‘University of Reading’ mu Bwongereza, yabwiye The Guardian ati “Kugeza ubu, ntawe uzi neza niba koko umuntu wakize Covid-19 aba afite ubudahangarwa bwamurinda kongera kuyirwara cyangwa igihe bwamara, bishobora kuba ibyumweru, amezi, cyangwa se imyaka, ntabwo byaba ari byo gutangira kuvuga ibintu bidafite gihamya”.

Arakomeza ati “Mwibuke ko iki cyorezo kimaze amezi ane gusa kimenyekanye, ubu rero ntawe uragira ubushobozi bwo kumenya igihe ubwo budahangarwa bumara mu mubiri”.

Bamwe baturage bavuga uko bafata icyorezo cya Coronavirus

Uwitwa Niyonsaba Blandine wo mu Mudugudu wa Rwakibirizi I, Akagari ka Nyamata-Ville, Umurenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, yavuze ko atewe ubwoba n’icyorezo, ko nubwo bavuga ko umuntu ashobora gukira we atabyizera.

Yagize ati “Burya n’iyo bambwira ko umuntu yakize ndetse bikemezwa na Minisiteri y’Ubuzima sinabyizera, sinanamwegera. Ibyo bavuga ngo umuntu wakize iyo ndwara ntiyongera kuyirwara numva ari ukubeshya”.

Mugenzi we baturanye muri uwo Mudugudu witwa Uwangabe Anna, avuga ko atakwizera ko umuntu yakize Coronavirus, uretse no kumubwira ko yabonye ubudahangarwa bumurinda kuba yakongera kuyirwara.

Ati “Unambwiye ngo umuntu yakize Corona sinabyemera keretse hashize amezi menshi icyo cyorezo cyarashize mu gihugu muri rusange. Kumbaza niba ntekereza ko umuntu wakize Corona byaba bimuha uhudahangarwa bwo kuba atakongera kuyirwara, simbizi”.

Dr. Nsamana Sabin, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), yavuze ko kuri iki kibazo asubiza nk’umuganga kandi nk’umushakashatsi, ntasubize mu rwego rwa RBC ayobora.

Agira ati “Ibivugwa ko umuntu wese wakize Coronavirus aba afite ubudahangarwa bumurinda kuba yakongera kuyirwara, navuga ko atari bose bahita bagira ubwo budahangarwa. Mpereye ku bushakashatsi turimo gukora ku bakize Coronavirus hano mu Rwanda, navuga ko atari bose bahita bagira ubwo budahangarwa, ni kimwe no ku zindi ndwara abantu ntibagira ubudahanwa bungana ku ndwara runaka, uko rero ni na ko bimeze kuri Coronavirus”.

KU birebana n’uko bikorwa kugira ngo bamenye ko umuntu wakize Coronavirus ubu noneho afite ubudahangarwa kuri iyo virusi, Dr. Nsanzimana yavuze ko bafite ibikoresho bibafasha gupima bakareba uko ubudahangarwa bw’umuntu wakize Coronavirus bugenda bwiyongera, nubwo ngo butiyongera kimwe ku bantu bose bitewe n’ibintu bitandukanye.

Avuga ko nko ku bantu bakiri bato kandi badafite izindi ndwara usanga ubudahangarwa bwabo bukomera vuba kurusha abakuze cyangwa se basanganywe izindi ndwara.

Kumenya niba abo bakize batakongera kurwara Coronavirus ukundi, Dr Nsanzimana yavuze ko ubushakashatsi bugikomeje butararangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka