Drones zigiye kwifashishwa mu kugeza amaraso ku bitaro n’ibigo nderabuzima birenga 400

U Rwanda rwamaze kurangiza inyubako ndetse rwanateguye ibikoresho bikenerwa mu gutangiza ikibuga gishya cya Drones zifasha mu kugeza amaraso ku ndembe n’indi miti ku bitaro n’ibigo nderabuzima 430 zitari zisanzwe zigeramo.

Ikibuga cya Drone giherereye i Shyogwe
Ikibuga cya Drone giherereye i Shyogwe

Muri Gashyantare 2016, Leta y’u Rwanda yahaye ikigo Zipline Inc cyo muri California gikora za robo (robots), isoko ryo kubaka ikibuga cya drone Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, mu rwego rwo kwihutisha amaraso yifashishwa n’ibitaro mu gutabara imbabare mu buryo bwihuse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ubusanzwe, ikibuga cya drone cya Shyogwe kigeza amaraso ku bitaro 18 byo mu majyepfo no mu burengerazuba, ariko ubu ikibuga gishya cya drone kiri i Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba kizongera uburyo bwo kugeza amaraso n’imiti gikubye inshuro 15.

Dr Saibu Gatare yabwiye Kigali Today ati “Ikibuga cya drone cya Kayonza kiteguye gutangira gukoreshwa, igisigaye ni uburenganzira bw’ikigo cy’igihugu cy’indege za gisivire (RCAA) kugira ngo dutangire kugikoresha.”

Saibu yavuze ko icyo kibuga kizongera umubare w’ibitaro byagerwaho na serivisi za drone ukagera kuri 30.

Ikindi kandi, ibibuga bibiri bya drone byombi bizatangira kugeza amaraso n’imiti ku bigo nderabuzima 400 mu gihugu hose.

Yavuze ko kuri ubu batangiye kugerageza izo drone, aho baziha gutwara amazi mu cyimbo cy’amaraso, mu gihe bagitegereje uburenganzira bwa RCAA.

Hagati aho, tariki ya 24 Ukwakira, inama y’abaminisitiri yemeje amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda n’ikigo Zipline mu gutwara ibikoresho by’ubuvuzi hifashishijwe drone.

Nk’uko Israel Bimpe, ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano muri Zipline yabitangaje, ngo gahunda yo gutwara ibikoresho byo kwa muganga mu Rwanda yari mu mishanga yabo ya mbere, ariko igomba gushyirwa mu bikorwa mu byiciro.

Yongeyeho ko kuri ubu ubwo leta yamaze kwemeza ayo masezerano bagiye guhita batangira kugeza ibyo bikoresho aho drone zijyana amaraso hose.

Gukoresha drone mu gutwara amaraso bimaze gutanga umusaruro mu rwego rw’ubuzima mu gihugu.

Kuva ubwo Perezida Paul Kagame yatangizaga iyo gahunda ku itariki 14 Ukwakira 2016, igihe cyo gutumiza no kwakira amaraso cyavuye ku masaha ane kigera ku minota 15 gusa.

Dr. Saibu Gatare, yabwiye Kigali Today ko ibitaro bimwe byakoraga urugendo rw’amasaha arenga atatu kugira ngo bigere ku kigo cy’igihugu gitanga amaraso (CNTS).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka