Dr Mohamed n’umugore we, abaganga bigaruriye imitima y’ababyeyi

Iyi ni imwe mu nkuru igaragaza uburyo u Rwanda rugenda rukurura benshi mu barugenderera bikarangira bahisemo kudasubira iwabo ahubwo bakahaguma ubuziraherezo.

Dr. Hebatallah Salama n'umugabo we Dr. Mohamed Okasha baje mu kazi mu kazi ariko bahageze biyemeza kutazahava
Dr. Hebatallah Salama n’umugabo we Dr. Mohamed Okasha baje mu kazi mu kazi ariko bahageze biyemeza kutazahava

Hari mu 2009, ubwo Dr. Hebatallah Salama n’umugabo we Dr. Mohamed Okasha boherezwaga na Leta ya Misiri mu kazi k’ubuvuzi kashyizweho muri gahunda y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe bafashe indege bavamu Murwa mukuru Cairo baje i Kigali guhafasha, gukurikirana no kubyaza ababyeyi batwite, mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda.

Kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi akazi kari kabazajye karangiye, ntibigeze batekereza kuba basubira iwabo ahubwo bahisemo kwigumira mu Rwanda.

Kubabona ntibyoroshye kubera gahunda y’akazi uretse ikiruhuko bafata ku munsi wo kuwa gatatu no ku cyumweru. Indi minsi baba bari mu kazi ko kwita ku babyeyi benda kubyara.

Ni nako byagendekeye umunyamakuru wa Kigali Today, Dan Ngabonziza wifuje kugirana nabo ikiganiro, bikamufata igihe kirenga icyumweru bahana gahunda ariko ntibikunde ko bahura.

Dr. Mohamed ni umugabo bigaragara ko akunda umuryango we, nk’uko byagaragaye ubwo Kigali Today yamusangaga mu rugo rwabo ruherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo.

Agira ati “U Rwanda rwahindutse mu rugo iwacu.”

Umugore we Dr. Heba (nk’uko akunzwe kubyitwa n’abamugana) we avuga ko bagira akazi kenshi ku buryo no kubona umwanya wo kurya bitabakundira bakaba babigereranya no kuba mu gisibo cya Ramadhan gihoraho.

Ati “Ni gake tubona umwanya wo gufata ifunguro rya saa sita kubera abatugana bahora ari benshi. Byatumye tubihimbamo ko buri munsi ari igisibo cya Ramadhan.”

Bose bemeza ko baje mu Rwanda bafite gahunda y’uko akazi kabazanye nikarangira bazahita basubira iwabo, ariko ibyo batekerezaga byahinduwe n’uburyo basanze igihugu, nk’uko Dr. Mohamed abitangaza.

Ati “Twasanze u Rwanda ari igihugu cyakira neza abakigana. Dutangira kuhakunda no kuhiyumvamo birangira tuhagumye.”

Dr. Muhamed avuga ko kuva muri 2009 umugore we yita ku bagore bagiye kubyara bagera kuri 40 ku munsi naho we akakira abagera kuri 30 ku munsi. Bisobanuye ko muri make mu myaka irindwi ishize bashoboye kwakira abagore ibihumbi 153.

Ati “Icyo dukora birenze kuba akazi, ahubwo ni inshingano.”

Uko bahuye kugira ngo bashinge urugo

Dr. Mohamed avu ga ko bahuriye mu kazi aho bari bahanganye, umugore we akungamo avuga ko ariko kutari uguhangana kubi.

Ati “Twari duhanganye ariko turi n’inshuti. Twarafashanyaga, tukungurana ibitekerezo tukanatizanya ibikoresho nk’ibitabo.”

Bavuga ko mu bitaro bya Gisirikare bya Cairo bakoragamo ari bo bantu bari bazwi cyane, ari nabyo byaje kubaviramo kugenda biyumvanamo, nk’uko Dr. Heba abisobanura.

Ati “Umugoroba umwe twari turi kwiga, araza ambwira ko afite igitekerezo cyo gushaka umugore. Namubajije niba afite umukunzi ariko nawe ambaza niba hari uwo namubonera.”

Dr. Heba avuga ko yamwemereye kumushakira umukobwa mwiza wamuviramo umugore mwiza. Ariko Dr. Mohamed avuga ko yabyanze kuko atari yizeye ko yamushakira umukobwa mwiza, ahubwo ko yamushakira uwabuze umugabo.

Avuga ko yaje kumubwira ko uwo mukobwa yamushakira ari murumuna we ariko ikiganiro nticyakomeza kugeza igihe Dr. Mohamed yaje kumuhamagara kuri telefoni amubwira ko ari we abona wamubera umugore mwiza.

Amwenyura ati “Yampamagaye nk’ibisanzwe nk’uko yari asanzwe abigenza ambwira ko njye nawe hari ikintu gishobora kuvamo. Arambwira ngo twakora urugo rwiza.”

Nyuma y’igihe gito bahise bakora ubukwe.

Bose bize muri Kaminuza ya Ain Shams yo mu Misiri ariko Dr. Heba avuga ko we yakuranye inzozi zo kuzaba umudogiteri mu buganga, bitandukanye n’umugabo we.

Ati “Data umbyara yari umudogiteri nanjye rero nakuranye izo nzozi. Mama yari umwarimu ariko sinigeze nifuza kuba umwarimu.”

Dr. Heba avuga ko iyo atwite umugabo we ariwe umukurikirana kugeza abyaye.

Uko bakiriye ababyeyi baje babagana bwa mbere

Dr. Mohamed avuga ko yibuka hafi ya buri mubyeyi yakurikiranye kuva yatangira aka kazi. Ariko mu Rwanda ngo ntazibagirwa umubyeyi yakiriye bwa mbere ubwo yari akijya gukorera bwa mbere ku bitaro bya CHUK.

Ati “Hari ku cyumweru mu gitondo gishyira impera z’umwaka. Yaraviriranaga cyane nyuma yo kubyara. Naramudoze asubira mu rugo ari muzima.”

Ibindi avuga ko atajya yibagirwa ni ababyeyi bagiye bamugana bafite ibibazo bidasanzwe.

Ati “Nk’urugero, hari umugore twahuye wagiye apfusha abana atwite igihe kinini. Ubwo nabafashaga kubyara uwa mbere nanjye byaranshimishije. Umuntu nk’uwo ntiwamwibagirwa.”

Bose bakora ku bitaro bizwi nka Legacy Clinic ariko bavuga ko bibashobokeye bakubaka ivuriro ryabo ariko ubushobozi bwabo bukiri hasi, nk’uko Dr. Mohamed abivuga.

Ati “Kugira ibitaro byacu ni ibintu bikomeye kandi bisaba abadogiteri benshi. Icyo dushyize imbere ubu ni ugutanga serivisi nziza muri buri bitaro mu gihugu.”

Bemeza ko urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rwateye imbere ugereranyije n’uko barusanze, bitewe n’abaganga b’inzobere n’abadogiteri bamaze kuza gukorera mu Rwanda.

Bifuza kuzahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda bitewe n’uko bamaze kugira urukundo ku Rwanda. Bati “Twamaze kugura ubutaka tukaba twizeye kwaka ubwenegihugu mu minsi ya vuba.”

Mu rwego rwo kongera amafaranga binjiza banashinze akabari kazwi nka "Cleopatra Bar and Restaurant" gaherereye ku Kimihurura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

murakoze kuturangira aho twasanga uyu muganga.yaradufashije cyane.Imana imuhe umugisha.

colette yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

ntiwumva ! thanks kubw iyi nkuru

Sammy Gatete yanditse ku itariki ya: 5-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka