Dore zimwe mu mpamvu zituma abagabo bakuze batitabira kwisiramuza

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kivuga ko abagabo bakuze batitabira gahunda yo kwisiramuza, kubera kugendera ku muco wa kera no ku myumvire imwe n’imwe ndetse bakumva ari igikorwa cy’abakiri bato.

Dr Basile Ikuzo, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA, avuga ko umubare w’abagabo bitabira gahunda yo kwisiramuza, bakiri bake ugereranyije n’urubyiruko.

Dr Ikuzo avuga ko 30% by’abagabo bari hejuru y’imyaka 40 aribo bisiramuje gusa, abagera kuri 56% by’abagabo bari hagati y imyaka 15 na 45 mu Rwanda aribo bisiramuje, abagabo bari hagati y’imyaka 15 na 24 bisiramuje ku kigero cya 73%.

Ati “Imibare dufite igaragaza ko abagabo bakuze batitabira igikorwa cyo kwisiramuza, kuko usanga umubare munini w’urubyiruko ari bo bitabira iki gikorwa”.

Akomeza avuga ko amabwiriza arebana no kwisiramuza, iyi serivisi itangwa ku bana guhera ku myaka 10 kuzamura, hakaba ndetse na gahunda yihariye ireba abana bakivuka kugeza ku mezi abiri.

Dr Ikuzo avuga ko zimwe mu mpamvu bagiye babona zituma abagabo batisiramuza, zituruka ku muco, kuko bitahoze mu muco nyarwanda, bikaba byaraharirwaga abasengera mu idini ya Isilamu.

Indi mpamvu avuga ni ukumva bitinye, bigatuma batajya kwa muganga gushaka iyo serivisi.

Ati “Harimo no kugira amakuru y’ibihuha, avuga ko umuntu wisiramuje atagira umunezero igihe akora imobonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye”.

Dr Ikuzo avuga ko RBC yakoze ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwisiramuza, hagamijwe kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA.

Ati “Kwisiramuza ku bagabo bifite akamaro kanini cyane, kuko birinda ubwandu bwa virusi itera SIDA ku kigero cya 60%, bikongera n’isuku y’imyanya myibarukiro ku bagabo”.

Avuga ko kwisiramuza bidakuraho kuba wakwandura virusi itera SIDA, kuko n’usiramuye yandura, itandukaniro rikaba mu kwandura ku muntu wisiramuje n’utarisiramuje, kuko uwisiramuje aba afite amahirwe yo kutandura ku kigero cya 60%.

Ubu ubwandu bwa SIDA mu Rwanda buri ku kigero cya 3%, mu babana bahuje igitsina buri kuri 6.5 %.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today, Kamanzi Innocent w’imyaka 64, utuye mu Karere ka Kicukiro, avuga ko atigeze yisiramuza kandi ntacyo bimutwaye.

Impamvu avuga ko atisiramuje yumvaga hari bagenzi be bavuga ko umugabo wisiramujye, iyo akoze imibonano mpuzabitsina atagira umunezero kimwe n’utarabikoze.

Ati “Rero kubera ko numvaga babivuga, nanze kubikoresha kugira ngo ntazibuza umunezero igihe nubaka urugo rwanjye”.

Ikindi Kamanzi avuga ngo cyamuteye kutisiramuza ngo ni uko mu mabyiruka ye yasanze bikorwa n’Abayisilamu gusa, nk’umuco wabo ndetse ababyeyi be ntibigeze babimufashamo akiri muto, akumva nta mpamvu zatuma abikora kandi akuze.

RBC ikangurira abagabo mu byiciro byose kwitabira iki gikorwa cyo kwisiramuza, kuko biri mu birinda kwandura virusi itera SIDA ndetse bikanongera isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko papa wawe cg sokuru wawe batari basiramuye ntibakubyaye,bakakurera bagakuza,none ubashinja iki? ABanyarwanda babivuze ukuri ngo utazi ikimuhatse areba im.... ya se igitsure. Ayo majyambere turayahaze!!!

Iradukunda yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka