
Ibyo byose rero ni byo Kigali Today igiye kubagezaho nyuma yo kuganira naDr. Joseph Niyitegeka, umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali ‘CHUK’, akaba ari inzobere mu bijyanye n’ikinya.
Dr Niyiteka asobanura ibyo gukomeza gusinzira bijya biba ku barwayi, abenshi bakabyita guhera mu kinya, yavuze ko n’ubwo bidakunze kubaho, iyo bibaye biba bitewe no kuba amaraso cyangwa umwuka biba bitabashije kugera mu bwonko nk’uko bikwiye, maze bukangirika.
Yagize ati “Hari ubwo umuntu aterwa ikinya, guhumeka kwe kukazamo ikibazo, umuvuduko we w’amaraso nawo ushobora kuzamo ikibazo. Ubundi iyo umuntu ahumetse umwuka wa oxygene, uragenda ukagera mu bihaha, ugakomeza ukujya mu maraso, ukagera mu bice byose by’umubiri.
Uwatewe ikinya gisinziriza rero, ntabwo aba akihumekesha, kuko umubiri we ntuba ugikora, ahubwo aba yashyizwe ku mashini irimo umwuka wa oxygene, imufasha guhumeka, iyo mashini iramutse igize ikibazo, igashiramo oxygene, wenda habayeho uburangare bw’ushinzwe kuyigenzura, umurwayi akamara igihe runaka adahumeka, ubwonko bwe bushobora kubura umwuka, bukaba bwakwangirika, noneho ntazakanguke uko yari ameze mbere, ahubwo kuko buba bwangiritse, akaguma muri koma.
Ikindi gishobora gutuma umuntu asinzira ntazakanguke nyuma yo guterwa ikinya, ni igihe umurwayi agize ikibazo akava cyane, umuvuduko we w’amaraso ukagabanuka, amaraso ntabe agishobora kugera ku bwonko, nabyo byatera icyo kibazo.
Gusa ibyo byose ntibikunze kubaho, kuko haba hari umuganga ugenzura uko umwuka wa ‘oxygene’ ukora, niba igabanutse akaba yatuma indi. Ikindi no ku bijyanye n’igabanuka ry’umuvuduko w’amaraso barabigenzura, kuko hari imashini bifashisha zikoresha imibare, amashusho cyangwa urusaku, ku buryo hari ikibazo muganga ahita akibona.
Ku bijyanye n’icyo umuntu yakumva iyo bavuze ikinya, muganga avuga ko ikinya atari umuti umwe gusa bashyira mu rushinge ngo batere umurwayi, ahubwo ko gutera ikinya bikorwa, umuntu aterwa imiti itandukanye, harimo usinziriza, utuma atababara, n’uworoshya inyama.
Avuga kandi ko bitewe n’uko umurwayi amerewe mu gihe abagwa, hari ubwo bashobora kumutera n’umuti ufasha umutima gukora neza, mu gihe bigaragaye ko umuvuduko we w’amaraso utakigenda uko bisanzwe.
Nk’uko Dr Joseph akomeza abisobanura, ngo ubundi gutera ikinya, ni uburyo bwo kuvura buhabwa abantu bagiye kubagwa, cyangwa bagiye kuvurwa izindi ndwara, bisaba ko babanza gusinzirizwa, kugira ngo bavurwe neza batumva.
Gutera ikinya kandi, Dr Niyiteka avuga ko biri mu buryo bubiri ari bwo; ikinya kigenewe gufata ahantu hagiye kubagwa gusa, bidasabye ko gifata umubiri wose ndetse n’ikinya gifata umubiri wose umuntu akanasinzira.
Atanga urugero ko umuntu agiye kubagwa ku kuguru, bamutera ikinya aho agiye kubagwa, bityo akaba ashobora kumva cyangwa kubona uko babaga ukuguru kwe, ariko atumva ububabare.
Hari kandi no gutera ikinya gisinziriza umuntu muri rusange. Icyo gihe uwagitewe arasinzira, ntabe ashobora kumva ikintu na kimwe mu gihe ikinya kikimurimo. Dr Niyitegeka, akomeza asobonura ko nk’uko ku yindi miti bigenda,yinjira mu mubiri,igakora ibyo igomba gukora nyuma igasohokamo nib anta bundi burwayi umuntu afite buyibuza gusohoka.
Ikinya na cyo kinjira mu mubiri, ariko kikagira n’igihe cyo gusohoka, kuko ngo ntigihera mu muntu nk’uko hari abajya bibeshya ko ikinya gihera mu muntu bikaba byamutera kujya muri koma cyangwa se gusinzirana akazatinda gukanguka.
Ohereza igitekerezo
|