Dore ingaruka zo gukoresha imiti mu buryo butagenwe

Abahanga mu buvuzi n’abo mu bijyanye n’uruhererekane rutuma imiti igera ku bayikeneye, bemeza ko iyo idatanzwe mu buryo bwagenwe, bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu kuko igera aho ikananirwa kubavura.

Abantu barashishikarizwa gufata imiti mu buryo bwagenwe n'abaganga
Abantu barashishikarizwa gufata imiti mu buryo bwagenwe n’abaganga

Ibi bigaragarira cyane cyane mu baturage barwara, aho kugira ngo umuntu ajye kwa muganga akajya kuri farumasi akagura imiti wenda yigeze kumuvura uburwayi runaka, bakayimuha nta bizamini byakozwe. Ibyo ngo bituma hari udukoko dutera indwara tugera aho tukagira ubudahangarwa kuri ya miti, bityo ntiyongere kuvura uwo muntu.

Nyiraminani wo mu Karere ka Muhanga, avuga ko inshuro nyinshi iyo arwaye cyangwa arwaje umwana agura imiti kuri farumasi.

Agira ati “Mu minsi ishize umwana wanjye yagize umuriro mwinshi, njya kuri farumasi bampa utunini ndamuha mbona uragabanutse. Gusa ntibyatinze kuko nyuma y’iminsi ine wongeye kuzamuka, muha utunini twari twasigaye birananirana, sinamenya impamvu. Byabaye ngombwa ko mujyana kwa muganga, naho ubundi yari ampfanye”.

Ikibazo cy’ubudahangarwa bw’udukoko ahanini giterwa no gufata imiti nabi, gusangira imiti iba yandikiwe umuntu umwe, gufata imiti itanditswe na muganga n’ibindi.

Dr Leopold Bitunguhari, umuganga w’indwara zo mu mubiri mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), avuga ko ubudahangarwa bw’udukoko ku miti (Antimicrobial Resistance/AMR) ari ikibazo gihangayikishije mu buvuzi.

Agira ati “Ikibazo cy’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti ituvura kiragenda gifata intera ndende. Mu bitaro ubu usanga imiti y’ibanze yavuraga abantu nka Amoxicillin, Doxycline n’indi, itakivura nk’uko byahoze, ku buryo hari aho bageze ku cyiciro cya 2 cy’iyo miti ndetse no ku cya nyuma cy’imiti iri ku isoko. Ibyo rero bizasaba ko inganda zongera gukora imiti bundi bushya”.

Dr Leopold Bitunguhari, umuganga w'indwara zo mu mubiri
Dr Leopold Bitunguhari, umuganga w’indwara zo mu mubiri

Uyu muganga akomeza avuga ko nk’urugero umuti wa Amoxicillin umenyerewe, ubu ugeze ku kigero kirenga 80% cyo kuba utakiza umuntu.

Mutabazi Jean Claude, umuhanga mu by’imiti (Pharmacist), asaba abarwayi kubahiriza uburyo bwo gufata imiti baba bandikiwe.

Ati “Muganga cyangwa umuhanga mu by’imiti iyo aguhaye umuti akakubwira uko ugomba kuwufata, uba ugomba kubyubahiriza kuko hari impamvu yabyo. Hari umuntu ufata imiti yakumva ibimenyetso by’uburwayi bigabanutse akarekera aho ati nakize, burya ntuba ukize. Hari udukoko tumwe dupfa utundi tugasigara mu mubiri ari two turema bwa budahangarwa. Ni ngombwa rero ko umurwayi amara imiti kandi mu gihe yandikiwe”.

Akomeza avuga ko iki ari ikibazo gihangayishije Isi muri rusange, kuko byaba bigoye mu gihe hari imiti ariko itabasha kuvura indwara zihari.

Mutabazi Jean Claude, umuhanga mu by'imiti
Mutabazi Jean Claude, umuhanga mu by’imiti

Nk’uko bitangazwa n’ikigo Institute for Health Metrics and Evaluation, ikibazo cy’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti cyateje impfu z’abantu 2,400 mu Rwanda mu 2019.

Ku rwego rw’Isi, iki kibazo giteza impfu ziri hagati ya Miliyoni 4-5 buri mwaka, ubushakashatsi bukagaragaza ko niba nta gikozwe, izo mpfu zizagera kuri Miliyoni 39 mu 2050.

Ibijyanye n’iki kibazo cya AMR, byaganiriweho mu nama y’inzobere mu buvuzi mu Rwanda, yabaye ku wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, ikaba yarateguwe na IPCRO (Infection Prevention Control Rwanda Organization) ku bufatanye na RBC n’ikigo Pfizer, ikanitabirwa n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, Prof. Claude Mambo Muvunyi.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Guteza imbere no kwihutisha ingamba zo gukumira no kugabanya ubudahangarwa bw’imiti yica mikorobe".

Dr Jean Jacques Irakiza, umuyobozi wa IPCRO
Dr Jean Jacques Irakiza, umuyobozi wa IPCRO
Abahanga mu by'imiti n'abaganga baganira ku kibazo cya AMR
Abahanga mu by’imiti n’abaganga baganira ku kibazo cya AMR
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka