Dore ibimenyetso bikwereka ko umuntu ashobora kuba agiye kwiyahura

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) hamwe n’icyita ku bafite ibibazo byo mu mutwe ’Solid Minds’, birasobanura ibimenyetso biranga umuntu ufite gahunda yo kwiyahura.

RBC na Solid Minds byatumiye urubyiruko ruhagarariye abandi hirya no hino mu Gihugu rubatuma kujya kurwanya kwiyahura
RBC na Solid Minds byatumiye urubyiruko ruhagarariye abandi hirya no hino mu Gihugu rubatuma kujya kurwanya kwiyahura

Ibi bigo bisaba uwabona umuntu ufite imvugo zo kwiyahura kandi yateguye ibikenewe, cyangwa ahakenewe yakwiyahurira, guhita atabaza inzego z’ubuzima cyangwa iz’umutekano.

Abakozi ba RBC na ’Solid Minds’ batangiye ubukangurambaga buzamara ukwezi, guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, bakazajya banyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bamagana kwiyahura.

Iyi tariki batangiriyeho ubukangurambaga ikaba ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kwiyahura ku Isi.

Raporo y’umwaka ushize wa 2021 yakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ivuga ko Abaturarwanda biyahuye bageze kuri 547, muri bo 47% bakaba nta makuru na make basize yerekana icyo bapfuye biziza.

Umukozi mu Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Claire Nancy Misago, avuga ko nta muntu ujya kwiyahura atabanje kubigaragaza haba mu nyandiko cyangwa mu bimenyetso no mu myitwarire.

Umukozi muri RBC, Claire Nancy Misago
Umukozi muri RBC, Claire Nancy Misago

Misago avuga ko byose bitangira umuntu afite agahinda gakabije karangwa no kwiheba cyane, uburakari n’umujinya, kwigunga, kudasinzira no kumva yiyanze atagishaka kubaho.

Mu bindi bimenyetso byaganisha umuntu ku gutegura umugambi wo kwiyahura ariko bitagaragarira abandi, harimo guhora arwaye umutwe, umugongo n’umunaniro ukabije.

Icyegeranyo cy’umwaka ushize wa 2021 cyakozwe na RBC kivuga ko 23.1% by’urubyiruko rwo mu Rwanda bibasiwe bikomeye n’agahinda gakabije, kandi ko babaswe n’inzoga.

Iki cyegeranyo cyakusanyirijwemo amakuru y’urubyiruko 8,555 rufite imyaka hagati ya 14 na 30 hirya no hino mu Gihugu, rwiganjemo abantu b’igitsina gabo batuye mu bice by’icyaro, batize kandi bakennye.

Dr Ndagijimana muri Solid Minds
Dr Ndagijimana muri Solid Minds

Umuganga muri ’Solid Minds’, Dr Jean Pierre Ndagijimana, akomeza asobanura ko nyuma yo kurwara agahinda gakabije umuntu atangira kujya abwira abo mu miryango ye ko azagenda bakamubura, bakamukumbura, akicuza impamvu yabayeho ndetse ko yumva abereye abandi umutwaro.

Hari n’abandi batavuga ahubwo ngo batangira kunywa ibisindisha ku buryo burenze urugero, mu rwego rwo kwiyibagiza ibimuhangayikishije.

Dr Ndagijimana akomeza avuga ko mu gihe umuntu yamaze kumvikanisha imvugo zo kwiyahura, igikurikiraho ari ukumubaza niba afite gahunda kandi yateguye ahantu cyangwa ibikoresho azifashisha.

Dr Ndagijimana ati "Ibyo bikoresho niba bihari, gerageza urebe uko wabivana aho uwo muntu ari, kandi niba akubwiye ko yamaze gufata gahunda yo kwiyahura n’ibikoresho bihari, icyo gihe uhamagara RBC cyangwa inzego z’umutekano."

Uyu muganga avuga ko umuntu wabonye mugenzi we afite ibimenyetso bimuganisha ku kwiyahura ntatabaze inzego zibishinzwe, icyo gihe ngo abarwa nk’uwagize uruhare mu rupfu rwe.

Abatanze ibiganiro mu bukangurambaga bwa RBC na Solid Minds
Abatanze ibiganiro mu bukangurambaga bwa RBC na Solid Minds

Umuyobozi Mukuru wa ’Solid Minds Counseling Clinic’ Samuel Munderere, avuga ko mu mwaka wa 2021/2022 hari abantu 166 bahamagaye kuri telefone y’icyo kigo, bumvikanisha gushaka kwiyambura ubuzima.

RBC na ’Solid Minds Counseling Clinic’ bivuga ko kwiyahura ari ibintu bishobora gukumirwa cyane, kuko ujya kubikora ngo amara igihe kinini abitegura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka