Dore ibanga ryo gutwika ibinure byo ku nda

Abantu benshi bakunze guhura n’ikibazo cyo kugira ibinure ku nda bigatuma bagira mu nda hanini (nyakubahwa), bakwambara ntibaberwe, ndetse bamwe bikabatera ipfunwe.

Ikibabaje kuruta ni uko biba biganisha ku mubyibuho ukabije, aho usanga umuzenguruko w’inda udahuye n’ibindi bice by’umubiri ndetse n’ibiro bidahuye n’indeshyo.

Si ibyo gusa kuko uwo mubyibuho ukabije na wo ukurura izindi ndwara zitandukanye zirimo diabete n’indwara z’umutima.

Dore ibikoresho ukeneye kugira ngo utegure umutobe wagufasha kugabanya ibyo binure byo ku nda mu gihe gito:

1. Umuneke umwe
2. Indimu imwe
3. Tangawizi akajumba kamwe
4. Pome imwe

Uruvange rw'umutobe
Uruvange rw’umutobe

 Urafata indimu uyikamure, umutobe uwushyire ku ruhande, ibishishwa na byo ubishyire ku ruhande,

 Umuneke na wo urawutonora uwushyire ku ruhande, igishishwa na cyo ukwacyo,
 Ibishishwa by’umuneke n’iby’indimu, urabikatakatamo dutoduto, ubishyire mu isafuriya usukemo ikirahure cy’amazi kimwe ubitogose, hanyuma utereke hasi bihore.

 Urafata wa muneke, ya pome na tangawizi iharuye ubikatakatemo duto duto ubishyire muri Brenda (imashini ikora umutobe mu mbuto) usukemo wa mutobe wakamuye mu ndimu hamwe n‘uwa bya bishishwa watogosheje hanyuma ubisye. Umutobe ubonetse muri urwo ruvange uwufata buri munsi nyuma y’ifunguro rya mu gitondo, mu gihe cy’iminsi itatu biba bitanze impinduka nziza.

Ibi ariko ntibikuraho gukora imyitozo ngororamubiri no kurya indyo iboneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nonese indiku muvuga, ni orange cg lemon??

Peter yanditse ku itariki ya: 22-02-2022  →  Musubize

Nonese indimo muvugana, ni orange cg lemon?

Peter yanditse ku itariki ya: 22-02-2022  →  Musubize

Iyo mashini ikora umutobe igura angahe?

MUGENZI JEAN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 20-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka