Diaspora yamukusanyirije arenga miliyoni 22RWf ngo yivuze kanseri y’ukuguru

Abanyarwanda baba mu mahanga bakusanyirije arenga miliyoni 22RWf yo gufasha Serubogo Ally wari umaze igihe atabarizwa ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo abone ubufasha bwo kumuvuza kanseri y’ukuguru.

Serubogo yageze mu Bubiligi aho agiye kwivuza kanseri y'ukuguru
Serubogo yageze mu Bubiligi aho agiye kwivuza kanseri y’ukuguru

Mu minsi ishize nibwo amatangazo yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo abagiraneza bafashe Serubogo kubona ubushobozi bwo kwivuza hanze kuko we ntabwo yari afite.

Ariko ubu yamaze gufata indege aho agiye mu Bubiligi kubagwa, nyuma y’uko abagiraneza b’Abanyarwanda baba muri Amerika no mu Burayi bakusanyirije amafaranga yo kumufasha.

Cyusa K. Alice umwe mu bagize uruhare mu gukusanya iyo nkunga, wahoze ari na Perezidante w’ihuriro ry’Abanyarwanda ku isi, yabwiye Kigali Today ko igikorwa bagikoze mu gushyigikirana nk’Abanyarwanda ntawe usigaye inyuma.

Yagize ati “Turashimira ababyeyi bose b’Abanyarwanda baba mu mahanga bitanze, cyane cyane ababyeyi bishyize hamwe bakaza mu ba mbere bashyigikiye iki gikorwa n’abandi bose bakigizemo uruhare aho bari hose ku isi.”

By’umwihariko yanashimiye Abanyarwanda baba mu Bwongereza, mu Bubiligi, ndetse no muri Suwede batanze inkunga igera kuri Miliyoni 30FRw, yishyuwe ibitaro bya Saint Luc bizakira Serubogo bikamuvura.

Serubogo ntiyari kuzabona ubushobozi bwo kwivuza
Serubogo ntiyari kuzabona ubushobozi bwo kwivuza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Imana ihabwe icyubahiro kuko iragikwiye rwose! !!hab Yuma nabazaga abagishaka gukomeza kumufasha twabigira gîte?

Dady yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

Mwiriwe nitwa uwiragiye viateur navutse 2000 mvuka ahazwi nko mungororero mvuka mumuryango ukennye namenye ubwenjye mbona mama gusa ninjye muto murugo mubahungu 5 abo nkurikirabose baragiye nguma ndumwe namama kwiga sinize nagarukiye 3 amashuri abanza kubera ubushobozi buke byakomeje kwanga tsiga mama mucyaro musezeranyaka nzamuba hafi ubu ndi umukarani utwara imizigo nyabugogo maze imyaka 8 nkora ubukarani mbangomba kwiyitaho nkita nokuri mama gusa byanze pee akazi kabuze abo gutwaza babuze nikorera ibiro 170kg ndasaba niba uhahira nyabugogo wanjya um’akazi nkagufasha guhaha waba ukoze cyaneee peee number +250784144275 gusa nubwo wandusha 500fr waba ukoze cyaneee ubuzima bwanze peee biragoye kurya? inzu? Mam’ahaba nawe kubona ayinzu nibyoroshye gusa mupfashe no gusenga murakoze 🙏🙏🙏

Uwiragiye viateur yanditse ku itariki ya: 17-01-2024  →  Musubize

Imana ihabwe icyubahiro kuko iragikwiye rwose! !!hab Yuma nabazaga abagishaka gukomeza kumufasha twabigira gîte?

Dady yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

Yoh!!Imana ibongerere nukuri kubwicyogikorwa cyiza mwakoze

Nitwa Irakoze yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

Yoh!!Imana ibongerere nukuri kubwicyogikorwa cyiza mwakoze

Nitwa Irakoze yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

Yoo imana ibahe umugisha

umulisa yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

Yoh....imana ibahe umugisha mwese abagize icyo mutanga ngo uyu mwana wurwanda avurwe nawe yongere yumve aryoherwe nubuzima.

Elly yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka